• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Rubavu: Yafatanwe udupfunyika 2000 tw’urumogi mu ijerikani agenda ijoro

Umwanditsi
October 9, 2018

Ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu mu ijoro rya tariki 7 Ukwakira 2018 Polisi y’u Rwanda yafatanye Habimana Jonas udupfunyika 2000 tw’urumogi adutwaye mu ijerikani mu masaha y’ijoro.

Habimana Jonas w’imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Byahi mu Mudugudu wa Rurembo mu masaha y’ijoro atwaye ijerikani. Inzego z’umutekano zari mu kazi muri ayo masaha zihutiye ku musaka zisanga ari udupfunyika tw’urumogi yashyizemo.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

CIP Gasasira yagize ati” Amayeri n’inzira abinjiza ibiyobyabwenge bakoresha byose byaramenyekanye, tubagira inama yo kubihagarika kuko ari bimwe mu biteza ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano.’’ Akomeza asaba abaturage kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza urubyiruko bikanahungabanya umutekano.

Yagize ati” Hirya no hino mu midugudu mu tuyemo muzi urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, muzi kandi imwe mu miryango ibanye  mu makimbirane ahanini ashingiye ku businzi, ibi byose bihungabanya umutekano mukwiye kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’aho bigaragara.’’

Kuri ubu Habimana Jonas yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)

Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo Kanyanga n’andi moko atandukanye y’inzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bake by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 yo mu gitabo  gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo uyu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga