• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Karongi: Polisi n’abaturage bakoze umuganda ko kuremera abahuye n’ibiza ufite agaciro k’agera kuri Miliyoni 2,5 y’u Rwanda

Umwanditsi
October 24, 2018

Nyuma y’aho haguye imvura nyinshi ikangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo n’amazu y’abaturage, mu mpera z’icyumweru dushoje, Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze bafatanyije n’abaturage batuye mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rwankuba bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wo kubakira imiryango yasenyewe  n’imvura abaturage basabwa kwirinda gutura mu manegeka mu rwego rwo gukumira ibiza.

Uyu muganda wakorewe mu Mudugudu wa Winzira akagari ka Munini aho witabiriwe n’abaturage basaga 1800 bari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Pierre Celestin Habiyaremye, umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois ndetse na Chief Superintendent of Police(CSP) Jerome Ntageruka umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni umuganda waranzwe n’ibikorwa byo gusiza ibibanza, gutunda amabuye yo kubaka fondasiyo yahazubakwa amazu, hanabumbwa amatafari byose bifite agaciro ka miriyoni ebyiri n’igice (2.500.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Pierre Celestin Habiyaremye yasabye abaturage ubufatanye mu kurwanya ibiza birinda gutura mu manegeka.

Yagize ati “Hari ahantu leta iba yaragennye ho gutura kandi ibona hatapfa guteza ibibazo abahatuye, turabasaba kujya muba ariho mutura. Turasaba kandi abayobozi n’abaturage gukomeza  kuba hafi abahuye n’ibiza bikomoka ku mvura iheruka kugwa muri aka gace.”

Nyuma y’umuganda kandi habayeho igikorwa cyo gukusanya inkunga yahawe abahuye n’ibiza.

Aha Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois akaba yaraboneyeho gushimira abatanze iyi nkunga.

Yagize ati “Turashimira Polisi inkunga idahwema gutanga mu bikorwa bya buri munsi, turashimira kandi inkunga yatanzwe n’impuzamatorero mu Karere ka Karongi, yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abahuye n’ibiza ingana n’ibihumbi 900,000frw ndetse n’Urwego rwa Dasso rwatanze angana n’ibihumbi 316,000 Frw.”

Umuyobozi wungirije wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Jerome Ntageruka yasabye abaturage batuye mu manegeka kuhimuka bagatura mu duce dutekanye tutateza ibibazo.

Yagize ati “Ahantu hamwe na hamwe mu gihugu haracyaboneka ibikorwa bibangamira ibidukikije, hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, gutema amashyamba harimo n’aya leta, kubaka mu manegeka no kurenga ku mabwiriza agenga imiturire. Ibi byose bihanwa n’amategeko, ndetse ku rundi ruhande binahitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwa remezo.”

Yakomeje agaragariza abaturage ko umutekano upimirwa mu bipimo byinshyi birimo, ibikorwaremezo, imibereho myiza y’abaturage, imibanire mu muryango buri wese akaba akwiye kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ndetse n’icuruzwa ry’abantu batanga amakuru aho bigaragaye.

Inkuba, inkangu, isenyuka ry’amazu no kwangirika kw’imihanda ni bimwe mu biza bikunze kugaraga mu gihe cy’imvura. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyagaragaje ko mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi bityo abaturage bakwiye kwitwararika birinda kugenda mu mvura, kugama munsi y’ibiti ndetse no gutura ku misozi ihanamye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga