• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari y’ishimwe

Umwanditsi
October 27, 2018

Abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Gihugu cya Sudani y’Amajyepfo(UNMISS) baherereye mu Ntara ya Malakal nibo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018 Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe.

Girmay Gebrekidan wari uhagarariye umuryango w’abibumbye yavuze ko abapolisi b’u Rwanda bambitswe iyo midari kubera umurava n’ubunyamwuga bikomeje kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi.

Muri uyu muhango kandi hari guverineri wa leta ya Upper Nile, James Tor Munybuny ndetse n’abandi bayobozi ba Polisi z’ibindi bihugu biri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Girmay Gebrekidan, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari ku murava,Ubwitange mu kugarura ituze n’umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu Ntara ya Malakal ndetse na Sudani y’Amajyepfo muri rusange.

Yagize ati:”Mukazi kanyu mugaragaza ubwitange kandi bigaragara ko mwateguwe neza, muzi kwihanganira imbogamizi muhura nazo, ariko mugakomeza kurinda abaturage bagahora batekanye”.

Yakomeje avuga ko abapolisi b’u Rwanda bakomeje guhagararira u Rwanda neza ari nayo mpamvu umuryango w’abibumbye ubashimira byimazeyo.

Yashimiye u Rwanda uburyo rwubahiriza ihame ry’uburinganire iyo rugiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo Hazel Dawet, nawe yishimiye kuba abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari agaragaza ko babikwiye kubera ikinyabupfura n’ubunyamwuga bagaragaza mu kurinda abaturage aho bari mu nkambi.

Yagize ati:”Iyi midari LONI ibambitse ijye ihora ibatera ishema kandi ibibutse umwaka wose muba mumaze mwarasize imiryango,Igihugu n’incuti zanyu mukunda.”

Umuyobozi w’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari ,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, nawe yashimiye umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi b’Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo uburyo bafashwa gusoza neza inshingano bafite muri kiriya gihugu.

Kuri ubu mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 587 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro.

Ku Isi u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Iguhugu cya Ethiopia mu kwitabira kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byabayemo imvururu za Politiki.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga