• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Nyagatare: Umusore yafatanywe udupfunyika 194 tw’ikiyobyabwenge cya mayirungi

Umwanditsi
October 28, 2018

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare ku bufatanye n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki  26 Ukwakira 2018 , yafatanye Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko udupfunyika 194 tw’urumogi rwo mu bwoko bwa mayirungi.

Ndayisaba yafatiwe mu Mudugudu wa Gihurubwa, akagari ka Butaraka mu murenge wa Nyagatare, mu modoka yavaga Nyagatare igana Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu musore yafatiwe muri imwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga i Nyagatare yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:”Kigingi (Convoyeur) w’imodoka abapolisi bafatiyemo Ndayisaba yababwiye ko mu modoka akoramo hari umugenzi werekeje i Kigali ariko afite ibiyobyabwenge mu bikapu afite. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uwo mugenzi. Imodoka yahagarikiwe kuri bariyeri yari mu kagari ka Butaraka mu murenge wa Nyagatare koko barabimusangana.”

Uyu musore (Ndayisaba) akimara gufatanwa ibikapu bibiri birimo urumogi yavuze ko yari aruvanye Rwempasha arujyanye mu mujyi wa Kigali.

CIP Kanamugere akomeza agira inama abagifite umuco mubi wo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.

Yagize ati”Uburyo bwose n’amayeri bakoresha yaramenyekanye, turabagira inama yo kubihagarika kuko ari bimwe mu biteza ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano kandi ubifatirwamo amenye ko azajya akurikiranwa n’ubutabera dore ko n’ibihano byiyongereye.”

CIP Kanamugire akomeza ashimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu gutangira amakuru ku gihe, mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Abasaba  kurushaho gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano n’ituze ry’Igihugu.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba gakunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge biturutse mu gihugu cy’abaturanyi.

Kuri ubu Ndayisaba Emmanuel n’ibyo yafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

Ingingo ya 263  mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga