• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro

Kamonyi: Nyuma y’impinduka zaje zitunguranye muri bamwe mu bagitifu, hatangiye ihererekanya bubasha

Umwanditsi
November 1, 2018

Abanyamabanga Nshingwabikorwa 2 b’Imirenge, umwe yakuwe ku bugitifu bw’Umurenge ahabwa izindi nshingano mu karere, undi ajyanwa mu wundi murenge. Gitifu wa Musambira yakuwe kuri uyu mwanya ajyanwa gukorera mu Karere asimbuye umukozi wari Advisor wa Komite nyobozi y’Akarere wagizwe Gitifu w’Umurenge. Gitifu w’Umurenge wa Kayumbu yashyizwe mu Murenge wa Musambira. Izi mpinduka n’izazibanjirije mu yindi myanya ngo zigamije kunoza imikorere nubwo hari abatabibona batyo.

Inkuru y’impinduka zaje zitunguranye ku banyamabanga Nshingwabikorwa 2 b’Imirenge n’umukozi umwe wakoraga mu karere nka Advisor ( umujyanama) wa Komite Nyobozi wagizwe Gitifu w’Umurenge asimbuye uwazanywe gukorera mu karere amusimbuye yamenyakanye tariki 29 Ukwakira 2018.

Nyuma y’izi mpinduka z’aba ba Gitifu b’Imirenge, ihererekanyabubasha ryatangiriye mu Murenge wa Kayumbu kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2018 aho Majyambere Samuel yasimbuye Mpozenzi Providence waje gusimbura umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Musambira wazanywe gukorera mu Karere.

Mu buryo izi mpinduka zakozwemo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Etienne Muvunyi yakuwe ku bugitifu bw’uyu Murenge aza gukorera mu karere aho yasimbuye Samuel Majyambere wari Advisor wa Komite nyobozi y’Akarere wahawe kuyobora Umurenge wa Kayumbu asimbuye Providence Mpozenzi wazanywe mu murenge wa Musambira.

Izi mpinduka kuri bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge zije zikurikira iziherutse gukorerwa bamwe mu ba Gitifu b’Utugari, ba DASSO na ba SEDO b’utugari. Ni impinduka ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko zigamije kurushaho kunoza imikorere.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru ityoza.com ku mpamvu z’izi mpinduka, yagize ati” Zigamije kunoza akazi kurushaho no kongera umusaruro.”

Mu gihe izi mpinduka ubuyobozi buvuga ko zigamije kunoza akazi no kongera umusaruro, bamwe mu bakozi mu Karere batifuje gutangaza imyirondoro yabo, bavuga ko benshi muri aba bagiye bahindurirwa aho bakoreraga hagiye hashingirwa ku bimenyane n’amarangamutima, munyumvishirize n’ibindi.

Bamwe muri aba bakozi kandi bavuga ko muri izi mpinduka zitandukanye hari n’aho usanga amasano atuma bamwe icyo basabye cyangwa basabiwe boroherezwa ugereranije na bagenzi babo. Ibi bakavuga ko ahubwo bishobora kuzica akazi aho gutanga umusaruro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5900 Posts

Politiki

4151 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga