• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Gicumbi: Abanyeshuri basaga 2500 baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka ku babikoresha

Umwanditsi
November 2, 2018

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Gicumbi ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bakoze ubukangurambaga bugamije gukangurira  abanyeshuri  kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abangavu.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018 butangirira mu murenge wa Byumba aho abanyeshuri basaga 2500 baganirijwe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge nk’intandaro y’ibibi byose ku babikoresha.

Assistant Inspector of Police (AIP)Janvière Dusengimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’izindi nzego mu karere ka Gicumbi yabwiye aba banyeshuri ko ukoresha ibiyobyabwenge ategekwa nabyo  kandi bikamukoresha ibibi gusa.

Ati “Unywa ibiyobyabwenge nta bwenge aba afite kuko buba bwarayobye, bikamukoresha ibibi kuko ataba agishoboye kwihitiramo icyiza.”

AIP Dusengimana yavuze ko buri wese akwiye kurwanya ibiyobyabwenge yivuye inyuma ariko ngo byagera ku bakiri bato bikaba akarusho kuko aribo bigiraho ingaruka nyinshi.

Yagize ati “Ni inshingano ya buri wese kwamagana ikibi kuko n’ibiyobyabwenge ni ikibi gikwiye kurandurwa, cyane cyane nkamwe bato iyo bibagezemo birabangiza burundu mukaba abasazi ejo heza hanyu hakarangira uko.”

AIP Dusengimana yibukije aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibyaha birimo gufata ku ngufu ndetse no guterwa inda imburagihe bityo ko bakwiye kubigendera kure kandi bakirinda ababashuka bashaka kubibashoramo ahubwo bakabatangaho amakuru.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gicumbi, Nganayezu Emmy yasabye aba banyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza birinda icyatuma badindira mu ishuri kuko ishuri ariryo nzira yonyine izabageza ku byiza.

Yagize ati “ Buri wese agira intego yo kuba umuntu ukomeye kandi birashoboka iyo abigizemo uruhare rukomeye nk’uko yifuza kuba ukomeye, nta kindi bisaba usibye kurangwa n’imico myiza, umurava no kumenya neza gutandukanya icyiza n’ikibi.”

Aba banyeshuri babwiwe ko bakwiye kwirinda uburangare ubwo aribwo bwose bushobora gutuma batsindwa mu ishuri kandi bagahora bazirikana ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo bibabere impamvu ibatera guhora babirwanya.

Abanyeshuri basaga 2500 bagaragaje ko bishimiye ibiganiro bahawe kandi bagiye no kubiheraho bagirana inama zo kwirinda ibiyobyabwenge no guhindura ababikoresha binyuze mu matsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-drug Clubs) bashinze.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga