• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi-Runda: Umurambo w’umuntu watoraguwe ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo

Umwanditsi
November 2, 2018

Umurambo w’umugabo utaramenyekana watoraguwe ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo mu ruhande rw’Akagari ka Kagina kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018. Ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko uyu murambo atari uw’umuturage wabwo.

Mwizerwa Rafiki, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yahamirije intyoza.com ko amakuru y’uyu murambo w’umuntu ari impamo. Avuga ko byagaragariraga amaso ko amaze iminsi, gusa ngo si umuturage w’uyu Murenge.

Mwizerwa yagize ati” Ni umuntu ubona ko ari mu kigero cy’imyaka 25-30 y’amavuko, yarangiritse ku buryo no ku mumenya bigoye, yabonywe mu gitondo n’abaturage bajyaga guhinga, yafashwe n’imigano iteye ku nkombe z’uruzi yaguye mu mazi.

Gitifu Mwizerwa Rafiki, akomeza avuga ko nyuma yo kubona amakuru y’abaturage bavuga ko babonye umurambo w’umuntu, nk’ubuyobozi ngo bagiye kuwukuramo bahita wawujyanwa ku bitaro bya Remera Ruko ngo upimwe.

Akarere ka Kamonyi mu bice bitandukanye by’imirenge nka Runda, Rugalika na Rukoma hakunze kugaragara imirambo mu buryo butandukanye. Akenshi iyi mirambo, bisobanurwa ko ari abantu bayihajugunya bayikuye ahandi dore ko akenshi itoragurwa ku mihanda no mu mashyamba. Nta byumweru bibiri bishize mu ishyamba riri mu Murenge wa Rukoma urenze ahitwa mu Gacurabwenge hatoraguwe imirambo y’abantu babiri.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga