• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
27/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
27/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
27/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Kigali: Polisi yafatiye mu cyuho abantu 10 bakekwaho kunywa urumogi

Umwanditsi
November 7, 2018

Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2018, Polisi y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge abantu 10 bafatanwa urumogi.

Abafashwe ni Munezero Michel w’imyaka 31y’amavuko, yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, yafashwe   amaze kunywa udupfunyika 2 tw’urumogi asigaranye 3.

Twagirinshuti Yazidi yafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera, uyu we yafatanywe udupfunyika 34 twa mugo (Heroine).

Abandi umunani 8 bafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, aho Polisi yabaguye gitumo bihishe barimo kunywa urumogi, yanabasanganye udupfunyika 20 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abaturage bari bafite amakuru yizewe y’ahantu bariya basore banywera bakanacururiza ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Abaturage bari bafite amakuru yizewe y’ahantu bariya bafashwe bakunda guhurira bakanywa bakanacuruza urumogi, barabitubwiye duhita dutegura igikorwa cyo gufata bariya banyabyaha.”

CIP Kayigi yakomeje aburira abagifite umuco mubi wo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko abaturage bamaze kumva neza ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Kuri ubu abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge haba ku buzima bw’ubikoresha ndetse no ku mutekano w’Igihugu. Ubu abaturage nibo barimo gufata iya mbere bakatwereka abantu bazwiho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

CIP Kayigi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya no gufata abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge, yanavuze ko ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha buzahoraho kandi bwatangiye gutanga umusaruro ufatika.

Abafashwe bose uko ari icumi (10) Polisi yabashyikirije urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga