• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
05/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
05/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Rwamagana: Litiro 400 z’inzoga zitemewe zamenewe mu ruhame rwa benshi basobanurirwa ububi bwazo

Umwanditsi
November 8, 2018

Polisi  y’u  Rwanda  ikorera  mu  karere  ka  Rwamagana   yameneye mu ruhame litiro 400 z’inzoga z’inkorano zitemewe zizwi ku izina ry’ivubi zafatiwe mu murenge wa Gishari mu kagari ka Ruhimbi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ni mu gikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe no gufata abazikora cyakozwe na Polisi yo mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa mbere Tariki ya 5 Ugushyingo 2018 aho abaturage batanze amakuru ko hari bagenzi babo bazikora ndetse bakanazicuruza mu tubari.

Abafashwe ni Manirareba Solange w’imyaka 34 y’amavuko bivugwa ko asanzwe akora bene izo nzoga akaziranguza, hafashwe kandi na Nsabimana claudien ndetse na  Kwizera Chartine bombi bafatanywe litiro 20 buri umwe bavuga ko baziranguye kwa Manirareba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP)Theobald  Kanamugire yavuze ko kugira ngo izi nzoga zifatwe byaturutse ku baturage batanze amakuru bavuga ko ziteza umutekano muke.

Yagize ati “Abaturanyi ba Manirarera solange baduhaye amakuru ko akora akanacuruza inzoga z’inkorano ku buryo ngo iyo abantu bazinyoye bateza umutekano muke, tugeze iwe turanazihasanga ndetse dufata n’abandi babiri bari bamaze kumuranguraho ijerekani 2.”

CIP  kanamugire yasabye abaturage bagifite umuco mubi wo gukora no gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye kandi ko  ku bufatanye n’abaturage ntawe uzakomeza guzikora ngo abure gufatwa.

Yagize ati:Amahirwe ahari ni uko abaturage ubwabo bamaze kubona ko izi nzoga atari nziza zihungabanya umutekano, ubu nibo baduha amakuru y’ahantu ziri n’amayeri yose abazikora bakoresha mu kuzihisha.”

Yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gukumira ibyaha batangira  amakuru ku gihe, abasaba gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira Igihugu bakumira ibyaha.

Inzoga zitemewe zafashwe zamenewe mu ruhame, abazifatanywe bashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Gishari ngo bacibwe amande ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda n’ibihumbi 500 agenwa bitewe n’ingano y’inzoga buri umwe yafatanwe.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga