• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Kamonyi: Ibitaro by’indwara z’amaso byatashywe ku mugaragaro, byemererwa ibidakunze kuba mu mavuriro yigenga

Umwanditsi
November 18, 2018

Ibitaro byiswe Rwanda Charity Eye Hospital, biherereye mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Runda byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018. Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba mubyo yijeje ibi bitaro, harimo kuzajya byakira abakoresha Mituweli ikoreshwa akenshi n’amavuriro ya Leta n’afashwa nayo.

Ataha ku mugaragaro ibitaro bya Rwanda Charity Eye Hospital, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba wari n’umushyitsi mukuru, yijeje ubufatanye mu buryo bushoboka ibi bitaro. Mubyo yemereye ibi bitaro, harimo guhabwa uburenganzira bwo kwakira abarwayi bafite ubwishingizi bw’ubuzima buzwi nka Mituweli. Yabemereye kandi ingufu z’umuriro uturuka ku mirasire y’izuba nyuma yo kugaragarizwa ko ibi bitaro bifite ikibazo cy’umuriro udahagije.

Minisitiri Dr. Diane Gashumba/Minisante

Minisitiri Gashumba yagize kandi ati” Ibi ni ibitaro by’ikitegererezo, bizavura kandi bikabaga amaso, ni ibitaro byiza ku baturage b’aka karere ariko n’abaturage b’Igihugu muri rusange ndetse n’abo mu bindi bihugu kuko batubwiye ko hari n’abatangiye guhamagara. Ni igikorwa gishimishije cyane, kizagabanya uburwayi bw’amaso, kikagabanya umubare w’abantu bahuma, bizafasha no guhugura abandi benshi.”

Minisitiri Dr Gashumba, yakomeje avuga ko ibi bitaro bifite umwihariko ukomeye wo kuvura indwara z’amaso gusa, umwihariko wo kuba bifite ibikoresho byiza cyane, bikomeye kandi bishobora gusuzuma neza, bishobora kubaga neza.

Avuga kubyo Minisiteri y’ubuzima yemereye ibi bitaro, Minisitiri Dr Diane Gashumba yagize ati” Twemeye ko tugiye gushyiraho inkunga yacu kugira ngo bigire ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.”

Dr. Noe Piet, asobanurira Minisitiri Dr. Gashumba ibijyanye n’ibitaro.

Minisitiri Dr Diane Gashumba, yemeye kandi ko ibi bitaro byigenga bizahabwa gukorana n’abarwayi bakoresha ubwishingizi bw’ubuzima buzwi nka Mituweli. Yagize ati” Twabiganiriye n’ubuyobozi bwa RSSB, ni igitekerezo bakiriye neza cyane kandi kiranumvikana. Ntabwo waba ufite ibitaro nk’ibi bivura amaso, abaturage barenga 81% bafite Mituweli ngo ntufatanye na Mituweli (RSSB) kuvura abaturage. Ni ubusabe bw’abaturage kandi twemeye, tukumva nta mpamvu ibi bitaro bitakorana na Mituweli cyane ko n’ababyubatse babyifuza.”

Dr. Piet Noe, umuyobozi mukuru wa Rwanda Charity Eye Hospital ari nawe nyirabyo, ni inzobere mu buvuzi bw’indwara z’amaso, amaze imyaka isaga 10 akorera mu Rwanda kuko yabanje gukora imyaka 9 mu bitaro bya Kabgayi ahava yiyemeje gushinga ibitaro bye bwite. Mu mwaka wa 2017 yahawe igihembo cy’indashyikirwa iwabo mu Bubiligi kubera ubuhanga bwe n’ibikorwa byo gufasha.

Uhereye ibumoso: Dr Noe Piet, Governor Gasana, Minisitiri Dr Gashumba, Mayor Kayitesi, inyuma gato SP Mark / DPC Kamonyi.

Yabwiye intyoza.com ati” Si naje mu bikorwa by’ubucuruzi, ni ibikorwa by’urukundo no gufasha abaturage. U Rwanda ni igihugu nkunda cyane kandi nifuza gukomeza kuhakorera. Nishimiye inkunga Minisitiri w’ubuzima yatwemereye yo gukorana na Mituweli, twiteguye gutanga Serivise nziza tuvura buri wese ufite uburwayi bw’amaso.”

Abaturage batari bake bari bitabiriye iki gikorwa bamwe bazi ko bari buhite bavurwa. Umwe muri aba yabwiye intyoza.com ati” Ibi bitaro biraturuhuye, kuba n’abaturage nkatwe tuzemererwa gukoresha ubwishingizi tugira bwa Mituweli, ntako bisa pe! Badutuye umutwaro wo kuvunika tujya Kigali na Kabgayi twatakarizaga amatike hamwe nka Kigali tukanahendwa kuko ubwishingizi bwacu butemerwa.”

Yaba Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ndetse na Emmanuel K.Gasana, Guverineri w’Intara y’amajyepfo bose bijeje ibi bitaro ubufasha bwose. By’umwihariko batangaje ku mugaragaro ko ibibazo by’amazi n’umuriro barimo gukorana n’abo bireba kugira ngo bive mu nzira. Biyemeje kandi ubufatanye mu gutunganya umuhanda uva Bishenyi werekeza kuri ibi bitaro, kimwe n’ubundi bufasha bwose bushoboka.

Minisitiri Dr. Diane Gashumba aganiriza abaturage.

Rwanda Charity Eye Hospital, ni ibitaro bifite ibitanda 100 bizajya byakira abarwayi b’amaso. Birimo ibyumba rusange binini bifite ibitanda 56, hari handi ibyumba byihariye ( Private rooms) birimo ibitanda 44. Ibi bitaro bizatangira kwakira umurwayi wa mbere kuwa mbere wa tariki 26 Ugushyingo 2018, bitangirane abakozi 25 barimo ab’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’amaso n’abandi bo mu buyobozi. Aba ntabwo habariwemo ab’amasuku, abazamu n’abandi b’imirimo itandukanye.

Rwanda Charity Eye Hospital, ni ibitaro by’indwara zose z’amaso byubatswe mu gihe cy’imyaka 2 uhereye mu 2016. Byuzuye bitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda(1,500,000,000Frw) nk’uko ubuyobozi bw’ibitaro bwabitangaje. Uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibitaro bya Rwanda Charity Eye Hospital, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, inzobere mu kuvura indwara z’amaso n’abandi.

 

Kimwe mu bice by’inyubako ya Rwanda Charity Eye Hospital.


Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga