• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abakoresha umuhanda barasabwa guhora bazirikana amategeko awugenga

Umwanditsi
November 20, 2018

Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abafatanyabikora bayo igamije gufata imyanzuro yafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Ni inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2018, yahuje ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperatiwe, Ikigega cy’Ingoboka n’abandi bemeranywa kurushaho kunoza imikoranire kandi buri wese akagira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yashimiye uruhare abafatanyabikorwa ba Polisi bagira mu kugabanya impanuka, abasaba kongera imbaraga mu mikoranire igamije kugabanya cyane umubare w’impanuka zo mu muhanda n’ingaruka ziteza.

Yagize ati “Ibyo tugeraho mu kugabanya impanuka ntabwo bishimishije cyane n’ubwo hari aho bigana. Nicyo gituma buri muntu akwiye kugira icyo akora kirenze kubyakorwaga kugira ngo impanuka zigabanuke cyane.”

IGP Munyuza yasabye ko abatwara ibinyabiziga bibumbira mu makoperative azwi kandi acunzwe neza kugira ngo ababayobora n’abo batwarira ibinyabiziga babashe kugenzura imyitwarirere yabo mu buryo bworoshye kandi buhoraho binyuze mu makoperative.

Ati “Abatwara ibinyabiziga bakwiye kurushaho gukorera hamwe ku buryo byorohera banyir’ibinyabiziga n’izindi nzego zibafite mu nshingano kugenzura imyitwarire yabo binyuze mu makoperative bahuriramo kandi ubwabo bikabafasha kugirana inama.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi yerekanye ko abatwara ibinyabiziga batagira ibyangombwa bagira uruhare runini mu mpanuka zo mu muhanda kuko babikora  umutima uhagaze bikanga ko bari bufatwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) Prof. Harerimana Jean Bosco yashimangiye ko barimo kunoza imikorere y’amakoperative y’abatwara abagenzi ndetse no gukangurira abatayabamo gukorera hamwe kugira ngo boroherezwe kubona ibyangombwa bibemerera gukora umwuga wo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Kongerera ubumenyi mu micungire y’amakoperative abanyamuryango bayo no gushyiraho koperative nshya nibyo turi gukora kandi turizera ko bizajya birushaho kuborohereza kubona ibyangombwa kuko bazaba baracitse ku mikorere y’akajagari.”

Imibare y’Ikigenga cy’Ingoboka yerekana ko abatwara moto batagira ibyangombwa n’ubwishingizi bari ku rwego rwo hejuru kuko abamotari 84% bakora impanuka baba badafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo.

Abari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo basabwe gukora ubukangurambaga mu bo bayobora bugamije kumvikanisha ubukana bw’iki kibazo n’ingaruka zacyo ndetse no kubereka uruhare bafite mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda.

Iyi nama yasojwe hemeranyijwe imyazuro izafasha mu guhangana n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda irimo kunoza imikorere n’imfashanyigisho zitangirwa mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, kurushaho guhugura abakoresha umuhanda ibyerekeye amategeko n’amabwiriza agenga gukoresha umuhanda ndetse no kunoza imikorere y’amakoperative y’abatwara abagenzi hanashingwa amashyashya.

Uburangare bugaragara ku batwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bugira uruhare rwa 42% mu mpanuka zose, abakoresha umuhanda bagasabwa guhora bazirikana amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga