• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Polisi n’izibanze bashinze ibirindiro aho bakumiriwe kwinjira, bucyeye bahasanga Litiro 5000 za Kambuca

Umwanditsi
November 23, 2018

Polisi n’ubuyobozi bw’inzego zibanze bangiwe kwinjira mu rugo bakekagamo ikinyobwa cya Kambuca. Ibi, byabaye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018 mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda. Baraririye urugo bukeye barusangamo Litilo zigera ku 5000 za Kambuca.

Inzego z’umutekano ziganjemo Polisi n’izibanze, ku mugoroba wa 21 Ugushyingo 2108 bakumiriwe kwinjira mu rugo rwa Ndahayo Jeredi na Vestine Mushimiyimana. Muri uru rugo bahakekaga ko hakorerwa ikinyobwa cya kambuca. Hashyizwe uburinzi ku rugo buraharara, bucyeye tariki 22 Ugushyingo 2018 bemererwa kwinjira basanga Litiro zigera ku 5000 za kambuca n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu ikorwa ryayo.

Vestine Mushimiyimana, Umugore w’isezerano wa Ndahayo ari nawe uvugwa ko yangiye izi nzego kwinjira munzu, yabwiye intyoza.com atari ubwambere bakora ibyo bafatanywe, ko ndetse umugabo we unafite ibikorwa by’ubuvuzi akora ngo yari yarasabye ibyangombwa n’ubwo yari atarabihabwa.

Yagize kandi ati” Yari yasabye ibyangombwa byo kubikora abisabiye hamwe n’ibyubuvuzi gakondo n’uko byari bitaraboneka ariko bari bavuze ko bazaza kumusura.”

Yamera kandi ko ibyakozwe ari amakosa atifuza gusubiramo. Ati” Ni ukuri ni ikosa nta n’ubwo njye nzanabyongera, n’ibyangombwa abyihorere na biriya bikoresho azabireke.”

Ku kuba yarakumiriye inzego zirimo iz’umutekano kwinjira iwe, yabwiye intyoza.com ko nawe atazi uko byagenze, gusa ngo yavuye ku kazi arwaye aho yicuriye bamubwira ko abapolisi baje kureba ibya Kambuca maze ngo ahita amera nk’uguye muri Koma.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko uyu muryango bibaye inshuro ya 2 bafatirwa mu ikorwa rya Kambuca, ko  kandi zitemewe, ko ndetse inshuro ya mbere baciwe amande y’ibihumbi 200 y’u Rwanda ndetse n’ibyafashwe bikamenwa.

Akomeza avuga ko nubwo aho bafatiwe mbere bahahinduye kubwo kubona ko havumbuwe, ngo n’ubundi ntaho bagiye handi kuko bakiri mu Murenge wa Runda. Avuga ko kuri iyi nshuro amande ari bwikube kabiri, mu gihe Kambuca zamenwe ndetse na bimwe mu bikoresho bigafatwa birimo ibidomoro.

Amwe mu macupa apakirwamo iki kinyobwa.

Gitifu Mwizerwa, avuga ko abakora ibi binyobwa bahinduye umuvuno ngo kuko usanga ari abantu bifite ndetse bakabyengera mu bipangu benshi batakeka ko bishobora kuhakorerwa ari nayo mpamvu n’amakuru hari ubwo agora kuyabona kuko muri ibi bipangu abaturage kenshi batabasha kumenya ibikoreramo kuko batahagenda cyane.

Nyuma yo kumena Litiro zigera ku 5000 ndetse n’ibyafashwe bikajyanwa mu buyobozi, abaturage bari hafi bahawe ubutumwa bubakangurira kwirinda ibyaha ariko kandi bakanajijukirwa no gutanga amakuru yose kubyo bakeka, kabone nubwo haba aho batabasha kwinjira ariko bakaba hari icyo bahakeka, basabwe kujya babwira ubuyobozi bagafatanya kurwanya ikorwa ry’ibyaribyo byose binyuranije n’amategeko.

Yaba umugabo ndetse n’umugore we, bombi ni abaganga mu buryo butandukanye. Umwe ni umuforomo kwa muganga, undi akaba umuganga muri ubu buvuzi buyezweho ibigezweho bukoresha ibyatsi n’ubundi buhanga gakondo. ( Harimo ni bizwi nka Reflexology).

Rimwe bipakirwa mu macupa byitwa Urusobe cg bigahindurirwa amazina.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. claire says:
    November 23, 2018 at 6:38 am

    kamboucha weee! Bagomba kuba bafitemo inyungu ihanitse si gusa! Gusa barica rubanda birirwa babigotomera bikabatera urugomo no gusambanya ku gahato

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga