• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Central Africa, bashimiwe ubwitange n’umurava bibaranga

Umwanditsi
November 29, 2018

Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri Central Africa  (MINUSCA) Brig. Gen. Mouhamed Selloum  yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu umurava, ubwitange n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushingo 2018 nibwo Brig. Gen. Mouhamed Selloum yasuye abapolisi b’u Rwanda(RWAFPU1) bari mu murwa mukuru wa Central Africa Bangui, bashimirwa umurava n’ubwitange bagaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri iki gihugu gikomeje kurangwamo umutekano mucye.

Yagize ati “Tunezezwa no gukorana n’abanyamurava, barangwa n’ubwitange no kwita ku nshingano nk’uko mubikora. Ubushake, ubunyamwuga n’ubushobozi mwifitemo bizadufasha gukuraho bidatinze inzitizi zigihari zibangamiye amahoro n’umutekano.”

Yashimangiye ko imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa LONI bwo kubungabunga amahoro muri Central Africa yanyuze benshi ku buryo umuryango w’abibumbye wishimira gukomeza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa nk’ibi.

Ati “LONI na MINUSCA by’umwihariko, bishimira imyitwarire itagira amakemwa y’abantu boherezwa n’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Turabasaba gukomeza kugaragara muri iyo shusho tubabonamo ku buryo n’abandi babigiraho.”

Brig Gen Mouhamed Selloum asoza avuga  ko Umuryango w’abibumbye ahagarariye mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Central Africa uzakomeza ubufatanye n’u Rwanda muri ibi bikorwa kuko ngo abo rwohereza mu butumwa nk’ubu baba barahawe amasomo aboneye kandi bakayakoresha uko babisabwe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Rumanzi yagarutse ku bikorwa byaburi munsi bakora kuva bagera muri iki gihugu mu kuboza umwaka ushize.

Yagize ati “Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWA FPU1) rikorera mu bice bine by’umurwa mu kuru Bangui aho dufite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye ndetse n’ibikoresho ”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ((MINUSCA) muri central Africa muri 2014, nyuma y’uko ubushyamirane hagati y’imitwe ya Séléka na Anti-balaka bwatangiye muri 2012 bumaze gufata indi ntera y’ubwicanyi, ubu muri iki gihugu hakaba hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 430 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye Buzwi nka MINUSCA.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga