• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
18/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
18/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
18/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
18/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
18/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
18/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
18/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe umufuka n’igice w’urumogi n’ifumbire yagenewe abahinzi ba Kawa

Umwanditsi
November 30, 2018

Urumogi rupakiye mu mufuka n’igice, ndetse n’ifumbire yagenewe abahinzi ba Kawa byafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Munyaneza Justin kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018. Ni mu Mudugudu wa Ngendo, Akagari ka Nyagishubi ho mu Murenge wa Nyarubaka.

Mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyebwenge, Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafatiye mu rugo rw’umuturage urumogi ruri mu mufuka n’igice. Uretse uru rumogi, hanafatiwe ifumbire yagenewe abahinzi ba Kawa.

Iki gikorwa, cyakozwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa akamaro ko kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibyaha bitandukanye.

Mu rugo rw’uwitwa Munyaneza Justin w’imyaka 49 y’amavuko niho hafatiwe uru rumogi rupima ibiro bisaga umunani ndetse n’ifumbire mvaruganda ingana n’ibiro magana ane(400kgs).

Muri uru rugo kandi rwa Munyaneza, hafatiwe uwitwa Nyandwi Leonidas w’imyaka 28 y’amavuko. Uyu yahafatiwe afite ikiro kimwe cy’urumogi yari amaze kurangura kwa Munyaneza, akiranguye  amafaranga ibihumbi cumi na birindwi y’u  Rwanda( 17,000Frws).

Yaba Munyaneza Justin, yaba na Nyandwi Leonidas ndetse n’ibyo bafatanwe, bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB Musambira. Ifumbire niyo yoherejwe ku biro  by’Umurenge wa Nyarubaka.

Mugambira Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko iby’uru rumogi rwafatanwe umuturage, ngo yabatangarije ko arukura mu Ntara y’Uburasirazuba, naho iby’ifumbire mvaruganda yagenewe abahinzi ba Kawa yo ngo ni iyo yagiye agura n’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5799 Posts

Politiki

4050 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga