• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Ngoma: Ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano azita amafaranga(amadolari) yatawe muri yombi

Umwanditsi
November 30, 2018

Kuri uyu wa 28 Ugushyingu 2018, Polisi mu karere ka Ngoma ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) yafashe umugabo witwa Munyabugingo Theoneste w’imyaka 28 ukekwaho gushaka kugura inzu akoresheje uburiganya binyuze mu  mpapuro mpimbano yitaga amadolari.

Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Remera mu kagari ka Kinunga aho yaragiye kugura iyi nzu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Chief Inspector of Police (CIP) Dominique Nkurunziza avuga ko ifatwa rya Munyabugingo ukekwaho impapuro mpimbano rikomoka  ku makuru yatanzwe n’uwo bari bagiye kugura inzu.

Yagize ati “Uwanyirigira Poline w’imyaka 34 y’amavuko,  yashyize inzuye ye  ku isoko avuga ko ayishakamo miliyoni 2,500,000frw yumvikana na Munyabugingo ko azayigura ariko ko amuha iminsi yo gushaka ayo mafaranga.

CIP Nkurunziza  akomeza avuga ko kuri uyu wa gatatu mu masaha ya 3h30 aribwo Munyabugingo yaje afite agasanduku gatoya gafunze inyuma kagaragaza ko karimo amadorari y’Amerika akabwira nyiri inzu ko aje ngo bandikirane.

CIP Nkurunziza akomeza agaragaza ko Munyabugingo yamubwiye ko ari bwishyure mu madorari y’Amerika maze nyiri inzu bikamutera amakenga akitabaza Polisi kugirango abashe ku menya ko amafaranga yishyuwe ari mazima kuko we atari asobanukiwe n’amadorari.

CIP Nkurunziza yavuze ko abapolisi n’abagenzacyaha bakorera mu murenge wa Remera bakimara guhabwa aya makuru bahise bagerayo.

Yagize ati” Ucyekwaho icyaha ntiyigeze amenya ko twahawe amakuru, ni nayo mpamvu twamusanze aho yakoreye icyaha. Tuhageze dufunguye agasanduku yari afite dusangamo udupapuro dukase neza tw’amabara y’umukara n’umweru, duhita tumushyikiriza Urwego rw’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe  ku cyaha akekwaho”.

CIP Nkurunziza yaboneyeho kugira inama abaturage kwirinda kugirana amasezerano n’umuntu uwariwe wese batabimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yagize ati” Turashimira uyu mudamu wagize amacyenga akihutira kubimenyesha Polisi. Turasaba n’abandi kwirinda abantu nk’aba baza babashukisha amadorari cyangwa n’amanyarwanda kuko hari igihe nayo aba ari amiganano, mbere yo kugura rero cyangwa kugurisha banza ushishoze n’ugira amacyenga witabaze ubuyobozi’’.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga