• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/05/26
Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka
18/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Abantu nka Mukangango nti bazongera kubona umwanya n’ijambo muri iki gihugu cyacu-Visi Meya Uzziel
18/05/26
Kamonyi-EP Gishari: Abagize urwego rwa DASSO baremeye abana 10 bari barataye ishuri(Drop-Out)
18/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32

Nyagatare: Abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Umwanditsi
November 30, 2018

Ibi babisabwe  kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018 n’abayobozi batandukanye nyuma y’igikorwa cyo kumenera mu ruhame  amakarito asaga 179 y’inzoga zitemewe yafatiwe mu murenge wa Nyagatare mu gihe cy’amezi abiri gusa.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commission of Police (ACP) Benoit Kayijuka ndetse n’umushumba w’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri iyi Ntara Dan Ngamije.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian yibukije abaraho ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gihangayikishije bityo hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubirwanya.

Yagize ati “ Ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeza gufata indi ntera kandi uko turi aha twese ababicuruza n’ababinywa baba mu midugudu dutuyemo, hakwiye kongerwa ingufu mu kubirwanya buri wese yumva ko ari inshingano zimureba”

Assistant Commission of Police (ACP) Benoit Kayijuka uyobora Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi mu itorero ry’Abadivantisite gukoresha ijwi bafite bagatanga ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Polisi n’inzego z’umutekano muri rusange zikeneye inkunga yanyu mu gukumira ibyaha birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko uretse kuba byangiza ubuzima ari n’intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano birimo urugomo, ihohotera ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.’’

ACP Kayijuka akomeza agaragaza ko ibihano kubakoresha ibiyobyabwenge byiyongereye kugeza no kugifungo cya burundu bityo abantu bakaba bakwiye kubyirinda.

Pasiteri Dan Ngamije uyobora itorero ry’Abadivantisite mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abayoboke biri torero kwigisha abandi ububi bw’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nk’abizera mu itorero ry’Abadivantisite mu fite inshingano zo kwigisha no gusobanurira abakiri mu mwijima ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima ndetse n’uruhare bigira mu gukoresha uwabinyoye ibyaha by’indengakamere’’.

Pasiteri Ngamije asoza asaba buri wese kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano ya buri wese bityo bikwiye kuganirwaho  mu matorero, mu manama  kandi hakanozwa imikoranire n’inzego z’umutekano  hagamijwe gutanga amakuru yaho bigaragara.

Kurwanya ibiyobyabwenge byahagurukiwe n’inzego zitandukanye zirimo n’amadini aho  mu kwezi gushize Musenyeri Alex Birindabagabo wo mu itorero ry’Abangirikani diyoseze ya Gahini yasabye abaturage ba Nyagatare na Gatsibo kurushaho gukora ibinezeza imana barwanya ibiyobyabwenge kuko roho nziza ikwiye gutura mu mubiri muzima.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5965 Posts

Politiki

4213 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1052 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga