• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
06/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
06/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
06/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Huye: Umugabo yafatanwe udupfunyika dusaga 500 tw’urumogi

Umwanditsi
December 8, 2018

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2018, Polisi ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi, Akagari ka Sazange yafatanye uwitwa Gahindabuye Jean Pierre w’imyaka 43 y’amavuko udupfunyika 592 tw’urumogi.

Uru rumogi rwafatiwe mu muryango wa Gahindabuye Jean Pierre usanzwe afite abagore babiri aho mu rugo rwa Mukantwari Jacqueline hafatiwe udupfunyika 309 tw’urumogi mu gihe mu rugo rwa Byukusenge Oliver akaba n’umugore muto wa Gahindabuye hafatiwe udupfunyika 283 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugirango uru rumogi rufatwe Polisi ibikesha amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko Gahindabuye n’abagore be bacuruza urumogi, aba baturage banongeyeho ko umwe mu bagore b’uyu mugabo nawe hari abo yabibwiye”.

CIP Karekezi yavuze ko bakimara guhabwa ayo makuru bahise bajya gukora umukwabu mu ngo z’abo bagore ba Gahindabuye ku mugore mukuru bahasanga udupfunyika 309 naho udupfunyika 283 badusanga mu nzu y’ubucuruzi umugore muto acururizamo.

Yakomeje avuga ko abo bagore bahise batangariza Polisi ko urwo rumogi baruzanirwa n’umugabo wabo ngo barucuruze.

CIP Karekezi akomeza asaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano.

Yasoje asaba ababinywa n’ababicuruza kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye.

Niyonsenga Marie Louise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sazange yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge ari intandaro itera uwabikoresheje kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano ndetse bikanateza ubukene mu muryango kuko uwo byabase aba atagishoboye gukora, buri wese akaba akwiye kubirwanya atanga amakuru yaho bigaragara.

Gahindabuye Jean Pierre afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza kubyaha akekwaho byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga