• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abakozi 2 b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura bafashwe bakekwaho kwaka  ruswa umuturage

Umwanditsi
December 19, 2018

Polisi mu mujyi wa Kigali, yafashe abagabo babiri basanzwe ari abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC), Abafashwe ni Gatebuka Fidel na Uwineza Victory.

Bafashwe tariki ya 17 Ukuboza 2018, bafatirwa mu Mudugudu wa Rebero, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yemeje aya amakuru avuga ko baguwe gitumo  barimo  kwaka  umuturage amafaranga y’u Rwanda 50,000 kugira ngo bamugereze amazi aho  asanzwe akorera  ibikorwa  by’ubwubatsi.

Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’umuturage ko hari abantu babiri bamaze igihe bamujujubya, bamwaka amafaranga kugira ngo bamugereze amazi aho akorera imirimo y’ubwubatsi”.

CIP Kayigi yakomeje avuga ko uyu muturage ari umunyarwanda  ubusanzwe  atuye mu gihugu cy’Ububiligi, ariko afite ibikorwa akorera mu Rwanda birimo iby’ubwubatsi. Uyu mugabo aganira na Polisi akaba yaratangaje ko, igihe kinini yakundaga  kubura amazi, ibi bigatuma imirimo ye y’ubwubatsi idindira  ndetse akaba yarabonaga ko inzu ye itazuzurira mu gihe yari yarihaye mbere yuko asubira mu bu Biligi.

Uyu muturage, yakomeje avuga ko aba bagababo yari amaze igihe abaha amafaranga bityo bakamworohereza kubona amazi bikamufasha kwihutisha imirimo y’ubwubatsi,  kuriwe akaba yarabonaga ko kwakwa ayo mafaranga byari ibintu bisanzwe.

Nyuma ngo yaje kumenya ko bariya bagabo bamwakaga amafaranga  mu buryo bunyuranije n’amategeko ari nabwo yahisemo kubagaragaza nyuma bakaza gutabwa muri yombi.

CIP Kayigi yashimiye uyu muturage kuba yaratanze amakuru yatumye bariya bagabo bafatwa. Yakomeje ashishikariza abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru ku cyaha icyo aricyo cyose hagamijwe gufata abanyabyaha.

Yagize ati:” Ruswa nta ntebe ifite mu Rwanda, tuzakomeza ibikorwa bigamije gufata no gushyikiriza ubugenzacyaha abakekwaho ibi byaha”.

Umuyobozi wa WASAC, Ushinzwe Imibanire y’ikigo n’abaturage, Tuhabwa Pascal, yanenze iki gikorwa avuga ko, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi n’Isukura batagomba narimwe kwaka abaturage amafaranga kubera serivisi babaha, akomeza avuga ko ibyo abakurikiranyweho iki cyaha bakoze ari ruswa.

Nyuma yo gufatwa, bahise bashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugirango bakurikiranwe ku cyaha cyabo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga