• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
05/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
05/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Kirehe: Umugabo yafatanwe amafaranga bikekwa ko ari amiganano

Umwanditsi
December 23, 2018

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018,  Polisi ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga kubufatanye n’abaturage yafashe umugabo witwa Nkurunziza Jean w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspetor of Police ( CIP) Theobald Kanamugire  yavuze ko Nkurunziza yafashwe agiye kohereza amafaranga akoresheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga kuri terefoni.

Yagize ati “Mu ma saha y’umugoroba nibwo Nkurunziza yafashwe afite amafaranga ibihumbi 25 000 frw y’amiganano agerageza ku yoherereza umuntu akoresheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga ku materefoni.’’

Akomeza avuga ko umukozi w’imwe muri sosiyite zikora ibyo kohererezanya amafaranga kuri terefoni yagize amakenga maze agahita atabaza Polisi Nkurunziza agahita aftwa.

CIP Kanamugire Yasabye abaturage gushishoza bakamenya gutandukanya amafaranga yemewe n’amategeko n’amiganano kandi aho bagize urujijo bagatanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano kuko gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bigira ingaruka nyinshi.

Ati “Abaturage bakwiye kurangwa n’ubushishozi ku buryo gutandukanya amafaranga y’umwimerere n’amiganano biborohera kandi aho bagize amakenga bakitabaza izindi nzego kuko gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, ifaranga ry’umwimerere rigata agaciro karyo.”

CIP Kanamugire yibutsa buri wese kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’ifaranga ry’igihugu aririnda gutakaza agaciro biturutse ku ikwirakwira ry’amafaranga y’amahimbano, agasaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ku bigana amafaranga.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga