• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Mahama: Abagabo bamenye uruhare rwabo mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana

Umwanditsi
January 2, 2019

Bamwe mu bagabo bari mu nkambi y’impunzi y’abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka kirehe, bahamya ko ubufatanye n’abo bashakanye mu gutegura indyo yuzuye bwagabanije bikomeye ibibazo by’imirire mibi yarangwaga mu bana babo. Abamaze gucengerwa n’ubu bufatanye, bahamya ko bakomeje kuba umusemburo w’impinduka nziza muri bagenzi babo. Ibi ngo byanongereye urukundo mu muryango.

Niyoyankunze Jean Pacifique, umwe mu bagabo baba mu nkambi y’impunzi y’abarundi ya Mahama, yabwiye intyoza.com yishimira gufatanya n’umugore we gutegurira indyo yuzuye abana babyaranye, ko ndetse ari umwe mubashishikariza abandi bagabo kumva ko gutegura indyo yuzuye bitagomba guharirwa abagore gusa.

Agira ati” Mbere ntabwo numvaga uburyo umugabo yajya mu gikoni agateka, akamenya ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, numvaga ari imirimo y’abagore kimwe no kumesa, ariko hari umushinga witwa NEC ( Nutrition Education and Counselling) wa Plan International Rwanda waje uratwigisha, tumenya agaciro kacu n’uruhare dufite cyane ko ibyo dukora tubikorera umuryango wacu n’abana twabyaye.”

Ubufatanye hagati y’abagabo n’abagore mu gutegura indyo yuzuye mu nkambi y’impunzi ya Mahama buraganje.

Akomeza ati” Ibi byongereye umubano mwiza hagati y’umudamu wanjye, ndi I Burundi nari umushoferi, si nari nzi ko nazamenya gufata isuka ngo ntegure akarima k’igikoni ariko byarashyitse kandi ni byiza cyane. Abagabo dukwiye kumenya ko abagore atari ibikoresho byacu, atari abakozi bacu. Umugore ni umufasha ukwiye wowe ubwawe  gufatanya nawe mukuzuzanya, yaba atanahari ntihagire ibyangirika ureba, ukabikora.”

Mukandori Tereza, impunzi mu nkambi ya Mahama ashima intambwe bamwe mu bagabo bamaze gutera mu gufatanya n’abagore babo gutegurira indyo yuzuye abana babo. Agira ati” Abagabo bamwe ubu barabyumva cyane ndetse bakadufasha. Dutegurana uturima tw’igikoni, dufatanya gutegura indyo yuzuye, bajya no gupagasa bakazana amafaranga tukagura ibyo dukennye tukanategurana indyo yuzuye, ibi siko byahoze iwacu.”

Rachel Kampirwa, umukozi w’umushinga NEC wa Plan International Rwanda uterwa inkunga na PAM mu nkambi ya Mahama, ahamya ko ubufatanye bw’umugabo n’umugore mu gutegura indyo yuzuye bumaze kugera ku rwego rushimishije.

Agira ati “ Twatangiye ari intambara, umugabo w’umurundi yumvaga ko ibijyanye n’imirire bigomba guharirwa umugore, aho NEC iziye twarabigishije binyuze mu matsinda, kugeza uyu munsi habaye impinduka zikomeye, abagabo batari bake barafasha abagore babo ndetse bakanakangurira bagenzi babo kubyumva ku buryo umusaruro tubona ushimishije cyne.”

Akarima k’igikoni gasarurwamo imboga zunganira ifunguro ngo ryuzuze ibikwiye.

Agira kandi ati” Dufite imiryango ntangarugero, dufite abagabo bahoraga mu ntambara n’abagore, amafaranga babonaga yose bayashoraga mu nzoga ariko uyu munsi barahindutse, ni intangarugero ndetse nibo badufasha kwigisha abandi kubera ko hari aho twabavanye hari n’aho twabagejeje, bari ku rwego rwo kwigisha abandi.”

Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 58. Ni inkambi yagiyeho kuva mu mwaka wa 2015. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku Isi-WFP, (SENS 2018) bwagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa bavuye ku kigero cya 42% ku kugwingira bikagera kuri 29%.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga