• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Perezida wa Afurika y’Epfo yashyizeho umushahara umukozi adashobora kujya munsi

Umwanditsi
January 2, 2019

Cyril Ramaphosa, umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo ubwo yifurizaga abaturage b’iki gihugu umwaka mushya wa 2019, yatangaje ko nta mukozi ugomba guhembwa amafaranga ari munsi y’ama rand 20 ku isaha, ni ukuvuga idolari n’ibice 39. Uyashyize mu manyarwanda ari mu 1200 ku isaha.

Iyi ngingo yo gushyiraho umushahara fatizo ku isaha mu gihugu cya Afurika y’Epfo yashyizweho kuri uyu wa kabiri tariki ya mbere Mutarama 2019 na Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo. bamwe bati ni ukwishakira amajwi kuko yitegura amatora.

Abasesenguzi n’abandi barebera kure politiki ya Afurika y’Epfo, bavuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwireherezaho abayoboke benshi b’abakozi muri iki gihugu, cyane ko ishyaka RNC rya Ramaphosa ari naryo riri ku butegetsi ryitegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2019.

VOA dukesha iyi nkuru, ivuga ko mu mashyirahamwe arengera abakozi muri iki gihugu ntacyo bari batangaza kuri iki cyemezo umukuru w’igihugu yafashe. Ntabwo baragaragaza aho baherereye, gusa byitezwe ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kuzarwanya iki cyemezo.

Ishyaka RNC, ryatakaje abayoboke baryo cyane mu gihe cy’ubuyobozi bwa Jacob Zuma kubera ahanini ibibazo bya ruswa byatumye abatari bake baritakariza icyizere. Hamwe mu bice hagaragaye ukudohoka kw’abayoboke b’iri shyaka no kuritakariza icyizere ni muri Pretoria na Johannesburg.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga