• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Gatsibo: Babiri bakurikiranweho ubwambuzi bushukana bw’amafaranga asaga miliyoni 4 y’u Rwanda

Umwanditsi
January 4, 2019

Polisi  ikorera  mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro yafashe Nishyirimbere Boniface w’imyaka 42 na Kanyenzira Adolphe ufite imyaka 40 y’amavuko bakekwaho ubwambuzi bushukana.

Aba bombi bakurikiranweho gushuka umuturage witwa Niyonsaba Zahara w’imyaka 48, bakamwambura amafaranga y’ u Rwanda 4,200,000 bamubwira ko bagiye kumufatira umujura wibye musaza we amafaranga ibihumbi 600.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze  ko bariya bagabo babiri bari bafite amakuru ko musaza wa Niyonsaba Zahara yibwe amafaranga agera ku bihumbi 600, ndetse ko muri uwo muryango basigaranye andi menshi bateka umutwe wo kuyabambura yose.

Yagize ati:”Ubundi mu muryango wo kwa Niyonsaba Zahara umwana wabo yakorewe impanuka arapfa, umuryango uhabwa amafaranga menshi barayagabana. Musaza wa Niyonsaba yahawe agera ku bihumbi 600 ariko abantu baza kuyamwiba.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Niyonsaba Zahara avuga ko ibyo byose biba Kanyenzira Adolphe yari umufundi muri uwo muryango ndeste azi neza ko bafite amafaranga menshi, yahise ababwira ko yababonera umupfumu wabafasha kugarura ayo bibwe.

Ati:”Kanyenzira akimara kumva ibibazo bahuye nabyo yababwiye ko azi umupfumu wabafasha kubona umuntu wabibye amafaranga akaba yahita ayagarura. Yahise abajyana kwa Nishyirimbere Boniface usanzwe uzwiho ibikorwa by’ubupfumu muri uwo murenge wa Kiziguro.”

Bageze ku mupfumu kuko ngo yari afite amakuru yose ko bafite amafaranga menshi ,  yabategetse kujya kuzana amafaranga yose bafite kuri banki kugira ngo abone kubafasha kugarura yayandi ibihumbi 600 bibwe.

Nk’uko bigaragazwa n’impapuro zo kuri banki babikurijeho, Niyonsaba Zahara yabikuje amafaranga miliyoni 4,200,000, ayazanira umupfumu Nishyirimbere. Aha hari n’umumotari wemeza ko yakuye Niyonsaba kuri banki akamugeza ku rugo rw’umupfumu,  bageze iwe yarayamwatse atangira ubupfumu bwe nyuma ngo amuha agaseke karimo ibintu ariko abategeka ko bagapfundura bageze mu rugo kandi bakagapfundura ari uko babanje kumuhamagara kuri telefoni ye.

Niyonsaba na murumuna we bageze mu rugo bagerageje guhamagara wa mupfumu basanga  telefoni ntibaho, bahise bapfundura ka gaseke basangamo ivu ndetse n’impapuro zisanzwe.

Ubwo buriganya bwabaye tariki 03 Ukuboza 2018, bukeye tariki  04 Ukuboza  Niyonsaba yagiye kwitabaza Polisi, Umupfumu Nishyirimbere yahise afatwa hakomeza gushakishwa  Kanyenzira nawe yaje gufatwa tariki 02 Mutarama 2019.

Aba bombi Polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana bakekwaho.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga