• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Nyarugenge: Batatu bafashwe bakekwaho gukora  amafaranga y’amiganano

Umwanditsi
January 5, 2019

Kuri uyu wa  Kana tariki 03 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali k’ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima bazindukiye mu gikorwa cyo kugenzura amahoteri n’andi mazu acumbikira abantu(Lodges) hagamijwe kureba ko yujuje ibisabwa. Muri iri genzura, hafatiwe abantu 2 barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Muri icyo gikorwa nibwo Nteziryayo Ben Fidel w’imyaka 36, Bizimana Jean de Dieu w’imyaka  37 na Ntibiringirwa Francois ufite imyaka 27 bafitiwe mu nzu icumbikirwamo abantu by’igihe gito (Lodge) barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP)  Emmanuel Kayigi  avuga ko aba bagabo bombi bafatiwe mu cyuho barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Yagize ati:”Twageze mu nzu icumbikirwamo abantu(Lodge) izwi ku izina rya Karibana Bar  iherereye i Nyabugogo tubona harijimye cyane kandi ari ku manywa, twagize amacyenga twinjiramo dusangamo bariya bagabo bafite ibikoresho byifashishwa mu gukora amafaranga ndetse bari mu bikorwa byo kuyakora.”

CIP Kayigi avuga ko abo bagabo bari bataratangira gusohora inoti z’inkorano ariko bari bafite impapuro zisize imiti ndetse banafite inoti nzima bifashisha bakora amiganano.

Ati:”Baratubonye barikanga nk’abari mu byaha, tubabajije ibyo barimo baraceceka, turebye mu bikapu byabo bari bahishe munsi y’igitanda dusangamo inoti nyinshi nzima n’ibipapuro byinshi bamaze gusiga imiti, ibyo bipapuro bari bamaze kubipimaho inoti nzima byafashe ibara hasigaye kubinyuza mu kamashini ngo basohore inoti y’inyiganano.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba ba nyiri amahoteri kujya bashishoza ku bantu bagiye guha amacumbi kuko rimwe na rimwe haba harimo abanyabyaha.

Yanaboneyeho gukangurira abanyarwanda kujya bashishoza ku noti nshya bakira kuko hari ubwo ziba ari impimbano.

Yavuze ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu kuko atesha agaciro amafanga mazima, asaba abanyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu ufite amafaranga y’amiganano cyangwa ayakora.

Nteziryayo Ben Fidel umwe muri abo bagabo bafashwe, Polisi yamusanganye icyangombwa kigaragaza ko amaze amezi atatu gusa afunguwe nyuma yo kumara umwaka muri gereza yarahamijwe ibyaha byo gukora amafaranga y’amiganano.

Kuri ubu aba bagabo bose Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga