• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Perezida wa Gabon yahiritswe ku butegetsi n’abamurinda ( Coup d’Etat)

Umwanditsi
January 7, 2019

Ali Bongo Ondimba, Perezida w’Igihugu cya Gabon yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bashinzwe ku murinda. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019. Bongo, amaze igihe gisaga amezi 2 yivuza ari hanze y’igihugu, yabanje kuvurirwa muri Maroc, ubu bivugwa ko ari muri Saudi Arabia.  

Mu guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo Ondimba, abasirikare bashinzwe kumurinda bafashe Radiyo y’Igihugu n’ahantu h’ingenzi, batangaza ko barimo gusubiza ibintu mu buryo.

Mu hakomeye izi ngabo zirimo kugenzura harimo n’umurwa mukuru w’iki gihugu ariwo Libreville. Abasirikare n’imodoka z’igisirikare nibo bagenzura umujyi.

Mu itangazo rigufi ingabo zahiritse ubutegetsi zacishije kuri Radiyo y’Igihugu, zatangaje ko zigamije kugarura Demokarasi.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga kandi, ngo aba basirikare batangaje ko igihugu kigiye kuba kiyoborwa n’inama y’igihugu yo kugarura ituze( national Restoration Council).

Gabon ni kimwe mu bihugu bikize kuri peterori. Abo mu muryango wa « Bongo » bamaze ku butegetsi bw’iki gihugu imyaka 50 babusimburanwaho. Guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba byabaye murukerera saa 03 :00 GMT, ari nabwo Radio yafashwe.

Perezida Ali Bongo Ondimba, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2009 abusimbuyeho se umubyara ariwe Omar Bongo.

Ihirikwa ku butegetsi rya perezida Ali Bongo ribaye mu gihe nta minsi igera kuri ibiri ingabo za Amerika zigeze muri iki gihugu mu butumwa byavuzwe ko zije gukurikirana ibya Kongo kubera umwuka utari mwiza uhavugwa nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga