• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Polisi yanyomoje amakuru y’uko ukekwaho kwica Alexia Mupende yafashwe

Umwanditsi
January 9, 2019

Nyuma y’aho tariki 8 Mutarama 2019 hamenyekaniye amakuru ko umunyamideri Alexia Mupende yishwe atewe icyuma mu ijosi, kuri uyu wa 9 Mutarama 2019 ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amakuru ko ukekwaho ubu bwicanyi yafashwe. Polisi y’u Rwanda yamaganiye kure aya makuru itangaza ko ari ibihuha.

Polisi y’u Rwanda mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yahakanye ndetse inyomoza amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nioranyambaga ko ukekwaho kwica Alexia Mupende yaba yatawe muri yombi.

Muri iri tangazo, Polisi yagize iti” Turashaka gusobanura neza ko ukekwaho kwica Alexia Mupende ataratabwa muri yombi, nti muhe agaciro ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Alexia Mupende, yari umukobwa w’umunyamideri w’imyaka 35 y’amavuko. Yishwe atewe icyuma murugo iwabo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, mu Mudugudu w’Indatwa.

Ukomeje gukekwaho ubu bwicanyi ni umukozi wo murugo wanahise utoroka. Alexia Mupende, apfuye mu gihe yitegiraga ubukwe bwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga