• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Félix Tshisekedi yatangajwe by’agateganyo ko ariwe watsinze amatora ya Kongo

Umwanditsi
January 10, 2019

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Kongo-DRC yo kuwa 30 Ukuboza 2018, Komisiyo yigenga ishinzwe iby’amatora-CENI kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019 yatangaje ko Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi ariwe watsinze by’agateganyo amatora n’amajwi 38,57%.

Ahagana ku I saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019 nibwo Komisiyo y’amatora yigenga muri Kongo Kinshasa-CENI yatangaje ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo utavuga rumwe n’ubutegetsi ariwe watsinze mu buryo bw’agateganyo amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ni umuyobozi w’ishyaka UDPS( Union pour la Démocratie et le progrès Social) ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu majwi y’agateganyo yatangajwe na CENI, Tshisekedi niwe uri imbere ya batatu bari bahanganye cyane. Yagize amajwi 38,57% by’amajwi y’agateganyo( miliyoni zisaga 7 z’abamutoye), mu gihe Matin Fayulu ari ku mwanya wa 2 n’amajwi 35,2% (amajwi asaga Miliyoni 6 y’abamutoye) naho Emmanuel Ramazani Chadary afite amajwi 23,8% (miliyoni zisaga 4 z’abantu bamutoye) by’amajwi y’agateganyo.

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki Gihugu cya Kongo-CENI, itangaza ko itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ku buryo bwa burundu riteganijwe tariki 15 Mutarama 2019 n’urukiko rurinda itegeko nshinga ( Cour constitutionnelle) mu gihe irahira ry’uzaba yatsinze amatora riteganijwe tariki 18 Mutarama 2019.

Perezida Joseph Kabila usanzwe ariwe Perezida wa Kongo, amaze ku butegetsi imyaka 18. Tshisekedi ashoboye kwegukana iyi ntsinzi yaba ari amateka akomeye yanditse muri kongo kuko kuva yabona ubwigenge nta matora yabaye ngo atsindwe n’umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi. Yaba kandi ari intsinzi ikomeye agezeho kuko na se umubyara Etienne Tshisekedi yahanganye kenshi n’ubutegetsi ashaka impinduka ariko biranga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga