• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi yatangije ibikorwa bigamije kurwanya abamotari batubahiriza amategeko

Umwanditsi
January 11, 2019

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije mu gihugu hose ibikorwa byo kurwanya abamotari bica amategeko nkana  aho usanga bakora badafite ibyangombwa ndetse abandi bakanafatirwa mu bikorwa bitandukanye bitemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019 ubwo hatangizwaga ibi bikorwa, mu mujyi wa Kigali hagaragajwe moto 100 zafatiwe mu makosa atandukanye yo kutubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Senior superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko ibi bikorwa bigamije gufata abamotari bakora batagira uruhushya rwo gutwara moto, abatagira uruhushya rwo gutwara abantu (Athorisation de Transport) abadafite koperative babarizwamo ndetse n’abandi batubahiriza amategeko y’umuhanda.

SSP Ndushabandi akomeza agaragaza ko umumotari wese akwiye kuba afite Uruhushya rumwemerera gutwara abagenzi rutangwa na RURA ndetse anafite koperative abarizwamo.

Yagize ati “ Imibare igaragaza ko moto nyinshi zikoreshwa mu byaha birimo gutwara abajura, izikoreshwa mu gutunda ibiyobyabwenge ahanini ziba zidafite koperative zibarizwamo, niba dushaka kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda ningombwa ko tugenzura ko uwukoreramo wese yujuje ibyangombwa.”

Akomeza agaragaza ko akenshi abadafite ibyangombwa ari nabo usanga badafite ubumenyi buhagije ku mategeko y’umuhanda aho usanga bakora amakosa arimo guparika ahatemewe ugasanga bivamo impanuka zitwara ubuzima bwa benshi.

SSP Ndushabandi akomeza avuga ko ibi bikorwa bitangiriye ku bamotari ariko bizagera kuri buri wese ukoresha umuhanda.

Yagize ati “ Twatangiriye ku bamotari kuko aribo bakunze gufatirwa mu makosa ateza impanuka ariko ni ibikorwa bizakomeza haba mu mamodoka atwara abagenzi, amakamyo ndetse no mu mamodoka asanzwe hagamijwe ko buri wese yubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda.”

Ngendahimana Reverien wo mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari  (FERWACOTAMO ) yavuze ko bari gukorana n’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (rura), ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ndetse na Polisi y’u Rwanda uko hanozwa umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Hariho gahunda yo kugira imyirondoro ya buri moto hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS  mu gihe yakoze amakosa gutahura aho iherereye bikaba bizajya biba byoroshye kuko na koperative ibarizwamo izajya ihita igaragara.’’

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushizwe 30% z’impanuka zabereye mu muhanda abamotari bazigizemo uruhare, muri ubu buryo bushya bwo gushakisha moto yakoze amakosa hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS abaturage barasabwa kujya bihutira gufata imibare iranga moto( Plate number) bagiye kugendaho kugirango igihe habaye amakosa kuyishakisha byorohe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga