• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
20/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
20/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
20/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Polisi yashwiragije abayoboke ba Martin Fayulu I Kinshasa

Umwanditsi
January 21, 2019

Polisi y’Igihugu cya Kongo Kinshasa ( PNC) kuri uyu wambere tariki 21 Mutarama 2019 yaburijemo inama y’abayoboke b’ihuriro LAMUKA ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, ari nayo yari yatanze Martin Fayulu nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu.   

Ibihumbi n’ibihumbi by’abayoboke b’ihuriro LAMUKA baturutse mu mpande zitandukanye z’umujyi wa Kinshasa, bashwiragijwe na Polisi y’Igihugu ibabuza guhurira ahari hateguwe ngo bumve ubutumwa Martin Fayulu yari yagennye.

Michee Mangala, umuyobozi w’ungirije w’urubyiruko rwibumbiye muri iri huriro yabitangaje ko polisi yaje aho bari bateraniye igashwiragiza abari bahari, bagakwira imishwaro nta busobanuro butanzwe. Podium ( uruhimbi) rwatwawe ahantu hatazwi n’abashinzwe umutekano.

Ati “ Perezida Martin Fayulu yagombaga kugeza ijambo kubaturage b’abanyekongo, ariko twatunguwe n’uko Polisi yatubujije guhura.” Iri huriro ritangaza kandi ko hari bamwe mu bayoboke baryo bari mukazi batawe muri yombi na Polisi n’igisirikare.

Benshi mubayoboke b’iri huriro biganjemo urubyiruko, bagumye igihe kirekire ahari hateguwe kubera iri huriro, bategereje ko Martin Fayulu ahagera. Abagize iri huriro basaba ko ukuri kwajya ahagaragara ku majwi yo mu matora y’umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Felix Tshisekedi wanamaze kwemezwa n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ko ariwe Perezida, mu gihe aba bayoboke ba LAMUKA nabo bavuga ko umukandida wabo Martin Fayuku ariwe wayatsinze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga