• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Bugesera : Kutamenya ba se bababyaye bibavutsa uburenganzira ku mitungo na serivisi

Umwanditsi
January 23, 2019

Bamwe mu bana bafite ba se batazwi cyangwa batabemera bavuga ko bibavutsa uburenganzira bwabo kuri zimwe muri serivisi zitangwa n’ubuyobozi ndetse no ku mitungo ya ba se.

Abafite iki kibazo biganjemo abana bavutse ku bakobwa batewe inda baba iwabo, hamwe n’abana bavuga ko bavuka ku babyeyi badahuje igihugu, hakaba n’abatazi irengero ry’ababyeyi babo.

Aba bana bakaba bahangayikishijwe n’uko igihe batarabona ababyeyi babo bazakomeza guhezwa kubyo bafiteho uburenganzira, n’iby amategeko abemerera.

Bizimana Noel, umusore ufite imyaka 26 y’amavuko atuye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera. Avuga ko kuba atazi se byatumye kugeza ubu atarabona indangamuntu kandi ari umunyarwanda.

Agira ati « Mama na papa bakomoka hano muri Rweru, ariko navukiye muri Tanzaniye nyuma barapfa, ndataha.Bose ntibakiriho ariko ikibazo ni uko abayobozi bavuga ko batazi data bityo bantuma ibyemezo by’ababyeyi ngo mpabwe serivisi nkabibura ».

Akomeza avuga ko kugeza ku myaka 26 atarafata indangamuntu. Ikibazo cye yanagishyikirije abadepite mu nteko ishinga amategeko n’ubu akaba atarasubizwa.

Undi mukobwa witwa Mbarushimana Madina, we uvuga ko yabyawe n’umugabo utarasezeranye na nyina. Ngo yaramwihakanye kandi nyamara ariwe ufite ubushobozi bw’amikoro yamufasha kubaho harimo no kwiga.

Agira ati « Njyewe uwitwa data yaranyanze avuga ko atambyaye mu gihe ariwe mama yambwiye. Kandi niwe ufite ubushobozi bw’amikoro bwamfasha kwiga, kuko narangije amashuli abanza nkabura ubushobozi bwo gukomeza ayisumbuye ».

Kimwe n’abandi bana badafite ba se bazwi, ngo hari ibyo batabasha kubona kubera ko ababyeyi babo batabiyandikishijeho. Hari abavuga ko iki kibazo gihangayikishije gisa nikigifite umurego kuko abakobwa baterwa inda bakiba iwabo bakomeza kwiyongera, ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage rugatuma hari ababyara muri ubwo buryo.

Kagorora Leandre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera agira ati « Ibibazo nk’ibyo duhura nabyo kenshi kubera abakobwa baterwa inda baba iwabo ugasanga abagabo ntibemera abana babyaye kandi hakenewe kuzuza imyirondoro yabo ».

Anavuga ko kubera guturana n’igihugu cy’uburundi, hari abanyarwanda babyaranye n’abarundi, ntibabashe kwandikisha abana ku babyeyi bombi, ndetse n’imirimo ituma abakozi baturutse ahandi ababa mu gace runaka bahasiga abana batazagaruka kwitaho.

Imanishimwe Yvette, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ibibazo by’abo bana bizwi kandi birimo gushakirwa umuti. Avuga kandi ko batangiye kwandika abana badafite ba se bazi ku miryango bavukiyemo.

Ati « Abana nkabo turabafite, nyuma y’inama twagiriwe na minisitiri ufite umuryango mu nshingano twatangiye ubukangurambaga ku miryango bavukamo ngo ibibaruzeho, kuko ba se batigaragaza, naho abafite ababyeyi badahuje igihugu bo bafite uburenganzira ku bwenegihugu igihe hari umubyeyi umwe w’umunyarwanda».

Sezirahiga Yves, Umunyamategeko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, avuga ko abahuye n’ibyo bibazo bagomba kugana inkiko maze zikababaha uburenganzira bwo guhabwa ibyo amategeko ateganya, binyuze mu manza.

Ku bagabo batemera abana babyaye, polisi y’igihugu yashyizeho uburyo bwo gupima isano y’amaraso ku babyeyi n’abana (ADN) kugira ngo abana bahabwe uburenganzira bwabo bwo guhabwa ba se.

Ernest Kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga