• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Umutekano ni inkingi ikomeye y’iterambere – Minisitiri Busingye

Umwanditsi
February 8, 2019

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye yavuze ko aho abaturage bizeye ko umutekano wabo urinzwe nta mpungenge z’ibyaha bishobora ku wuhungabanya bafite, iterambere rirambye rigerwaho.

Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2019, ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga ya 24 ya Interpol ishami rya Afurika yari imaze iminsi itatu iteraniye I Kigali.

Yagize ati “Ntagushidikanya ko ubufatanye no gushyirahamwe, guhana hana amakuru hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byacu bizatanga umusaruro mwiza mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Iyi nama yaganiriwemo ibibazo bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika n’ingamba zafatwa mu kubihashya. bimwe mu byingenzi byagaragajwe nk’ibibangamiye umutekano w’uyu mugabane harimo ikibazo cy’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba, ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu, icuruzwa ry’abantu ndetse n’imirimo mibi ikoreshwa abana.

Muri iyi nama kandi abayitabiriye bagaragarijwe uko umushinga wo kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga (The Table Top Exercise) washyizweho n’abayobozi ba Polisi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba uzafasha mu gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri aka karere.

Minisitiri Busingye akaba yavuze ko ubu bufatanye mu kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bizatanga umusaruro kuko abashinzwe kurwanya ibi byaha bazahanaha amakuru ndetse bakanasangira ubunararibonye.

Yasabye ko inzego za Polisi zarushaho kugira ubufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera kuri uyu mugabane hagamijwe gushaka umuti urambye watuma Afurika ibaho itekanye.

Aha akaba yashimiye umuryango mpuzamahanga ugamije amahoro (search for a common ground) uruhare ukomeje kugira mu kurwanya ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yasabye inzego za Polisi guhuza imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bibangamiye umutekano n’uburenganzira bwa muntu ku mugabane wa Afurika.

Ni ku nshuro ya 24 inama ya Interpol ishami ry’ Afurika ibaye .Ni inama iba nyuma y’imyaka ibiri aho ihuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu bigize uyu muryango bakarebera hamwe uko banoza imikorere n’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, inama itaha ikaba iteganijwe mu mwaka 2021 ikazabera mu gihugu cya Benin.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga