• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
14/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
14/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
14/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Kamonyi: DASSO yarwanye n’umuturage barakomeretsanya bombi bajyanwa mubitaro

Umwanditsi
February 9, 2019

Umwe mubagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano-DASSO ukorera mu Murenge wa Mugina mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gashyantare 2019 yakozanijeho n’umuturage barakomeretsanya. Intandaro yabyose ikekwa ngo ni ubusinzi.

Amakuru ikinyamakuru intyoza.com gikesha bamwe mu baturage bo ku Nteko ho mu Murenge wa Mugina, akanemezwa n’ubuyobozi bw’uyu Murenge ni ay’uko umuturage na DASSO bari kwa muganga nyuma yo gushyamirana bagakomeretsanya.

Abaturage bavuga ko uyu DASSO yatemye umuturage bamaze gushyamirana kubyo batumvikanagaho ariko bose ngo bakaba bari banyoye inzoga bita iz’ibikwangari ( inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko). Aya makuru yo gutemana ahakanwa n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina ntabwo buhakana amakuru y’uku gushyamirana kwabyaye ugukomeretsanya hagati y’umuturage na DASSO. Gusa buvuga ko DASSO yagiye kubyutsa uyu muturage ngo ajye ku irondo ariko bose banyoye hanyuma rukambikana.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko ibyo gutemana ntabyo azi ko ngo barwanishije imihoro naho ibindi akaba nawe abyumvana abantu.

Ati “ Barwanye. DASSO yagiye kugenzura irondo asanga hari umuturage utariraye ari hamwe n’abandi banyerondo bajya kubyutsa umuntu utariraye, ariko ikigaragara ari DASSO yari yasinze ari n’uwo yagiye kubyutsa yari yasinze.”

Ubwo umunyamakuru yabazaga Gitifu Ndayisaba ibyo kuba DASSO yatemye umuturage yagize ati “ Ngo barwanishije inkoni iby’imihoro ndi kubyumvana abantu ntabyonzi rwose!”.

Nk’uko Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide abitangaza, aba bombi bajyanywe kwa muganga aho uyu muturage yajyanywe kubitaro bya Kinazi biherereye mu karere ka Ruhango mu gihe DASSO yajyanywe ku bitaro bya Remera-Rukoma, aho buri umwe arimo kwitabwaho n’abaganga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. astronomiphilos says:
    February 9, 2019 at 6:39 pm

    Ikigikwangali cyengwa na Mugabo Boniface wo mukagarama kizamara abaturage.ubuyobozi bwojisho ryabaturage nibagihagurukire

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5912 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1031 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga