• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Amajyepfo: Hafatiwe amavuta n’ibindi bihindura uruhu bitujuje ubuziranenge

Umwanditsi
February 11, 2019

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo kubufatanye n’inzego zitandukanye bakoze ibikorwa byo gufata amavuta n’ibindi bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge bihindura uruhu hafatwa amadunezi 470 y’amoko atandukanye y’amavuta n’amasabune ahindura uruhu.

Ibi bikorwa byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize cya tariki 10 Gashyantare 2019 bikorerwa mu turere twa Huye  na Ruhango, ibyafashwe bikaba byiganjemo amavuta arimo ibinyabutabire birimo ‘hydroquinone’ bigizwe n’amavuta yo mu bwoko bwa Maxi-White, Skin White, Fair light, Diproson, Caro Light, Clear Men, Epiderm Crème, amasabune n’ibindi.”

Inzego z’ubuzima ziri muri iki gikorwa zemeza ko uwisiga ibintu birimo ikinyabutabire ‘hydroquinone’ aba yiyongerera ibyago byo kurwara kanseri (cancer) y’uruhu kuko ngo hari uturinda uruhu kwandura iyi ndwara tuvanwaho na hydroquinone.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa uyobora Polisi mu ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uruhare bagize muri iki gikorwa.

Yagize ati“ Nyuma y’uko inzego zitandukanye zitangiye ibikorwa byo gufata amavuta n’ibindi bihindura uruhu, ababicuruza bahinduye amayeri bakabicururiza mu ngo zabo. Turashimira abaturage bagiye baduha amakuru y’aho biherereye bikabasha gufatwa.”

ACP Kajeguhakwa yasabye abaturage kureka gukoresha ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Yagize ati“Abahanga mu by’uruhu bagaragaje ko uwisiga ibintu birimo ikinyabutabire ‘hydroquinone’ ndetse n’uruvangavange rw’amavuta ruzwi nka ‘mukorogo’ aba yiyongerera ibyago byo kurwara kanseri (cancer) y’uruhu kuko hari uturinda uruhu kwandura iyi ndwara tuvanwaho na hydroquinone.

ACP Kajeguhakwa yasabye abacuruza amavuta, amasabune ndetse n’bindi byose bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge kumva ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko bityo bakwiye kubireka badategereje ko inzego zitandukanye zitegura ibikorwa byo kubafata.

Uretse kuba amavuta n’ibindi bihindura uruhu bigira ingaruka irimo n’indwara ya “Cancer” y’uruhu,  biranagoranye guhuza amafoto ari kubyangombwa by’umuntu wahinduye uruhu bityo hakaba habaho impungenge z’umutekano ndetse no kuba uwahinduye uruhu ashobora kudahabwa serivisi kandi yari ayigenewe.

Minisiteri y’ubuzima yemeje urutonde rw’ibintu birimo n’amavuta yo kwisiga bigomba kwirindwa bigera ku 1 343, ikaburira abantu bisiga amavuta arimo hydroquinone irenze 0,07% by’ibigize ayo mavuta ko bikururira ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo na kanseri y’uruhu.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga