• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Ruhango: Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bubakiye abatishoboye uturima tw’igikoni

Umwanditsi
February 14, 2019

Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers in Community Policing) mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango kubufatanye na Polisi ikorerera muri aka karere bakoze umuganda wo kubakira uturima tw’igikoni abatishoboye. Uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2019 witabirwa n’abagera ku 120.

Assistant Inspector of Police Evode Ndayisaba, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko urubyiruko arirwo mbaraga z’igihugu kandi ko rugira uruhare runini mu kucyubaka.

Yagize ati” Urubyiruko ni rwo nshingiro ry’iterambere ry’ejo hazaza. Birakwiye rero ko dufatanya narwo tukiyubakira igihugu tukarurinda kwishora mu bikorwa bibi byarwangiriza ejo heza hazaza.”

Yakomeje avuga ko ikintu cyose urubyiruko rwiyemeje gukora rwakigeraho, bityo ko mubyo baharanira kugeraho bidakwiye kubonekamo ibibi byatuma batakarizwa icyizere.Yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma kuko birimo kwangiza urubyiruko cyane muri iki gihe.

Yagize ati” Muziko urubyiruko arirwo rufite umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge kandi muzi n’ingaruka zibasira ababikoresha. Turabasaba rero mwe mutari muri uwo mubare w’abakoresha ibiyonyabwenge ko mwakangurira bagenzi banyu kubikumira no kubirwanya kuko aribyo nyirabayazana w’ikorwa ry’ibindi byaha biteza umutekano muke.”

AIP Ndayisaba yashimiye uru rubyiruko ku gikorwa cyiza bari bamaze gukora cyo gufasha abaturage batishoboye babubakira uturima tw’igikoni turi mubituma umuryango ugira ubuzima bwiza kuko tubafasha kurwanya igwingira n’imirire mibi y’abana.

Karani Ange Felix uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango nawe yasabye urubyiruko guhaguruka bagafata iyambere mu kubaka igihugu cyabo barwanya ikintu icyo aricyo cyose cyaza kigamije guteza umutekano muke.

Yakomeje asaba bagenzi be guhaguruka bagafatanyiriza hamwe gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryibasira urubyiruko babinyujije mu matsinda yo gukumira ibyaha no mu bikorwa bibahuza byubaka igihugu.

Yasoje yizeza Polisi ndetse n’inzego z’ibanze ko urubyiruko rwiteguye gukomeza gutanga  umusanzu warwo mu kubaka igihugu, anifuriza ikaze kubifuza kuza gufatanya nabo mu rugamba rwo kwiteza imbere no gukumira ibyaha.

Umwe mu baturage bubakiwe akarima k’igikoni yashimiye ubuyobozi n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake anashimira Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema gushakira ibyiza abaturage ari nako ibarindira umutekano.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga