• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo baravuga ko batazahwema kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge

Umwanditsi
February 16, 2019

Guhera tariki 13 Gashyantare 2019 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB),Ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro, ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge(RSB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB) ndetse n’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti batangije igikorwa cyo gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge biri hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) hagaragajwe bimwe mu bicuruzwa byafatiwe muri icyo gikorwa.

Mu byagaragajwe, hari higanjemo amavuta yo kwisiga acyesha uruhu azwi ku izina rya mukorogo arimo ikinyabutabire cyangiza uruhu, n’ibinyobwa bidasembuye byarengeje igihe ndetse n’ibyiganano, amashashi ndetse na bimwe mu biribwa byarengeje igihe byose hamwe bifite agaciro karengeje miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amavuta yo kwisiga akesha uruhu yafashwe yo ubwayo yari afite agaciro ka miliyoni zirenga enye(4.000.000).

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru ubwo hamurikwaga ibyavuye mu mukwabo wakozwe mu gihugu hose, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batazahwema kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyagira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda kuko bibagizeho ingaruka bigaruka no ku mutekano w’igihugu.

Yagize ati:”Biriya bicuruzwa byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubu hiyongereyemo amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi byagaragaye ko agira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Iyo rero umunyarwanda agezweho ingaruka na biriya bintu mu buzima bwe, bigira n’ingaruka zitari nziza ku mutekano w’igihugu.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko itazahwema kurwanya biriya bicuruzwa haba imbere mu gihugu ndetse inagenzura ibyinjira mu gihugu biciye ku mipaka.

Fidele Ugirimpuhwe, ashinzwe amategeko mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge(RSB) yavuze ko iki kigo gifite inshingano zo gutanga ibyagombwa ku bicuruzwa byujuje ubuzirange ndetse kikanagenzura ko hari ababyiganye bagakora ibitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:”Ni inshingano zacu kugenzura ko ibipimo biri ku bicuruzwa aribyo twabahaye koko. Dufite ikigo gisuzuma ubuziranenge bwabyo(Laboratoire) idufasha kubipima. Iyo tubisuzumye tugasanga bitujuje ubuziranenge turabimena, ibyaturutse hanze ababizanye tubategeka kubisubiza aho babivanye.”

Ugirimpuhwe yavuze ko hari igihe RSB iha ibyangombwa umuntu mu gihe gito akarenga ku mabwiriza yahawe agakora ibicuruzwa bidahuye n’ibyo yemerewe gucuruza. Avuga ko muri RSB bagiye gutangira gukurikirana abanyenganda bajyana ku isoko ibicuruzwa binyuranye n’ibyo baba barakoreye isuzuma ry’ubuziranenge.

Yanavuze kandi ko iyo umucuruzi afatanwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge afatirwa ibihano bitandukanye.

Ati:”Hakurikijwe amategeko RSB ifite ububasha bwo gufunga by’agateganyo cyangwa burundu uruganda rukora ibyo bicuruzwa rw’imbere mu gihugu, kuvana ibyo bicuruzwa ku isoko, guca ihazabu ihwanye n’agaciro ka bya bicuruzwa biri ku isoko amafaranga akajya mu isanduka ya leta.”

Jean Marie Twagirayezu umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri RIB yavuze ko ubu igihe cyo gufata ibicuruzwa bitemewe cyarangiye igikurikiyeho ari ugufata ababicuruza bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati:”Ubu ibihe bisa nk’ibyimbabazi aho twafatanaga abantu ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge tukabibambura tukabihorera byarangiye, ubu twatangiye gufata abo bantu bacuruza ibintu bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu tukabageza imbere y’ubutabera bakabihanirwa.”

Muri iki gikorwa cyatangiye tariki 13 Gashyantare 2019 umuntu umwe niwe wafashwe ashyikirizwa ubutabera.

Ari Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo icyo basaba abanyarwanda muri rusange n’uguhaguruka bagatanga amakuru ku bicuruzwa babonye bitujuje ubuziranenge. Izi nzego kandi zivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibi bicuruzwa bigikomeje hirya no hino mu gihugu.

Ingingo ya 266 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse muri 2018 iteganya ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenzi imyaka (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga