• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gicumbi: Umugabo yafashwe apakiye mu modoka imifuka 8 ya zebra warage

Umwanditsi
February 20, 2019

Polisi mu karere ka  Gicumbi, ku bufatanye  n’abaturage yafashe umugabo witwa Mugambira Cedrick w’imyaka 30 y’amavuko  apakiye mu modoka Toyota Corolla RAA 934 N imifuka 8 irimo amaduzene 320 y’inzoga zo mu bwoko bwa Zebra waragi zitemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Mugambira yafatiwe mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Kinyami mu mudugudu  wa Gahondo.

CIP Rugigana yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo rifitanye isano n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batuye hafi y’umupaka wa Kaniga babonye Mugambira apakira ibiyobyabwenge bahita batanga amakuru bityo Polisi itangira gukurikirana inzira zose uyu mugabo ari gukoresha.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo ageze mu rukomo Polisi yamuhagaritse akiruka ariko Polisi igakomeza kumukurikirana agafatirwa mu murenge wa Cyumba apakiye amaduzene asaga 320 y’ibi biyobyabwenge byo mu bwoko bwa zebra warage .

CIP Rugigana yasabye abakomeje kwishora mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kubihagarika kuko uzabifatirwamo wese azagerwaho n’ingaruka zikomeye.

Yagize ati“ Inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya uwo ari we wese ucuruza ibiyobyabwenge, amategeko yaravuguruwe ku buryo ubifatiwemo ahabwa ibihano bishobora no kugera ku gifungo cya burundu”

CIP Rugigana akomeza avuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge biri ku isonga ry’ibihungabanya umutekano binangiza ubuzima bw’ubikoresha.

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’ihohoterwa, kuko ubwonko bw’uwabikoresheje buba budakora neza. Kubikumira no kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

CIP  Rugigana asoza ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi mu gukumira ibyaha, akabasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugirango umutekano ukomeze kubungwabungwa uko bikwiye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga