• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kacyiru: Abapolisi bashinzwe ihame ry’uburinganire bahawe amahugurwa azabafasha kunoza inshingano zabo

Umwanditsi
February 21, 2019

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye amahugurwa yitabiriwe n’abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda (Gender Focal persons) hagamijwe kurebera hamwe uko ryarushaho gushinga imizi nkunko ari gahunda ya Leta mu nzego zose z’imirimo.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe yitabiriwe n’abapolisi bagera kuri 48 bahagarariye abandi mu gihugu hose bashinzwe kugenzura uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa y’umunsi umwe, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda Assisstant Commission of Police (ACP) Bartheremy Rugwizangoga yasabye abitabiriye aya mahugurwa kwigirira icyizere bakagaragaza ko ibyo bakora babikunze kandi babishoboye bagakomeza kurangwa n’indangagaciro za gipolisi.

Yagize ati “ Mukwiye guhora murangwa n’indagagaciro zagipolisi, mu kagaragaza ko abantu bakwiye kurenga imyumvire yo kumva ko gucunga umutekano ari inshingano zahariwe abagabo.’’

ACP Rugwizangoga asoza asaba abapolisi kazi kurenga imyumvire ya cyera ishingiye ku muco aho byafatwaga nk’ihame ko hari imirimo yagenewe abahungu umwana w’umukobwa atatinyuka gukora.

Yagize ati: ’’ Umubare w’abapolisi kazi ugenda wiyongera kandi uku kwiyongera bigendana n’ubushobozi tubabonamo kuko baba abapolisi kazi bato n’abo kurwego rwa ba ofisiye bakuru inshingano bahabwa haba mu gihugu no hanze yacyo bazitwaramo neza kimwe na basaza babo, mukwiye kurushaho kwigirira icyizere mukagaragaza ibitandukanye n’amateka.’’

Chief Inspector of Police (CIP) Dativa Iribagiza uyobora ishami rishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’ u Rwanda agaragaza ko uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda bugeze ku kigero gishimishije kandi abapolisi kazi nabo batasigaye inyuma.

Yagize ati ” Abapolisi kazi bahabwa inshingano kandi bakazisoza neza kimwe na bagenzi babo b’abagabo. Ubuyobozi bwa Polisi buduhora hafi kandi ibyo amategeko agena byose turabihabwa abafite imiryango bafashwa gukorera hafi y’aho batuye, uwabyaye nawe agahabwa ikiruhuko kigenwa n’amategeko.”

Imibare igaragaza ko muri Polisi y’u Rwanda abapolisi kazi bangana na 21% intego ikaba ari ukurenza uyu mubare nkuko Leta ibishishikariza ibigo bya leta ndetse n’ibigo byigenga aho nibura uyu mubare utakagombye kujya munsi ya 30%.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga