• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Kamonyi/Kagame Cup: Bikanze abahashyi umukino urangizwa na mpaga

Umwanditsi
February 26, 2019

Mu mukino wo guhatanira igikombe cyitiriwe ” Umukuru w’igihugu-Umurenge Kagame Cup” wagombaga guhuza ikipe y’abakobwa b’umurenge wa Rukoma n’iy’umurenge wa Nyarubaka kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019, umukino warangijwe na Mpaga yatewe ikipe y’abakobwa ba Nyarubaka.

Uyu mukino wagombaga gutangira ku I saa saba, wagejeje I saa munani n’iminota 30 hakiri ukutumvikana ku bakinnyi b’ikipe y’abakobwa ya nyarubaka. Mu bakinnyi 11 bagombaga gukina, batanu gusa nibo bari bujuje ibisabwa abandi bafatwa nk’abazanywe mu buryo bwiswe ubuhashyi.

Komiseri w’uyu mukino, yasomye urutonde rw’abakinnyi yavugaga ko arirwo rwatanzwe mbere mu karere, mu gihe hari urundi ubuyobozi bw’umurenge wa nyarubaka bwavugaga ko bwatanze ariko Komiseri avuga ko urwo ataruzi.

Kuri uru rutonde rwa kabiri rwanzwe na Komiseri harimo abakinnyi bagera muri 7 batagaragara ku rutonde rwa mbere, aho uru rutonde hagaragaramo amwe mu mazina y’abakinnyi bazwi muri Shampiyona y’igihugu y’abagore.

Ba Gitifu bombi, Rukoma na Nyarubaka bari mu kuganira ngo bemere bakine biranga.

Nyuma y’impaka ndende, hanzuwe ko ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Nyarubaka itewe mpaga. Mu bakinnyi bagombaga kujya mu kibuga, batanu nibo bari bujuje ibisabwa mu gihe nibura abakinnyi 7 aribo bashobora kwemererwa kujya mu kibuga bagakina.

Umwe mu basifuzi yabwiye intyoza.com ko ibyo barimo kubonera muri iyi mikino ari ibinyoma by’aho amakipe yitwa ay’imirenge ariko ugasanga yuzuyemo abakinnyi bakuwe ahandi( abahashyi). Gusa avuga ko badashinzwe kubuza abana baje kwihahira umugati.

Aba nibo bakinnyi 5 ba Nyarubaka bari bujuje ibisabwa. Ubuke bwabo bwatumye badakina baterwa mpaga.

Etienne Mugambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka ntabwo yemera ko bazanye abahashyi, ahubwo avuga ko bakoreshejwe amakosa n’abashinzwe iyi mikino ku rwego rw’akarere bo bemeye kwakira urutonde rwa kabiri bakarusimbuza urwa mbere babizeza ko nta kibazo bazarukinisha.

Nyuma yo guterwa mpaga kw’iyi kipe y’abakobwa y’umurenge wa Nyarubaka, hakurikiyeho umukino wahuje amakipe y’abahungu b’iyi mirenge maze umukino urangira amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe, hiyambazwa penalite ikipe ya Nyarubaka y’abahungu ikuramo iya Rukoma. Gusa n’ubwo ikipe y’umurenge wa Rukoma yatsinzwe, yahawe amahirwe yo gukomeza mu kiciro gikurikiyeho nk’ikipe yatsinzwe neza.

Nyuma ya mpaga ku ruhande rw’abakobwa, abahungu binjiye mu kibuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga