• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bitandukanye bya magendu

Umwanditsi
March 4, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe imodoka yo mubwoko bwa Toyota Hiace RAA 081C ipakiye amabaro 29 y’ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo imyenda ya caguwa.

Iyi modoka yavaga mu karere ka Huye yerekeza mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu karere ka kamonyi, umurenge wa Runda akagari ka Muganza itwawe na Ntawukuriryayo Eliab w’imyaka 29 y’amavuko ari kumwe na Habimana Jean Pierre w’imyaka 31 ari nawe nyiri iyi modoka.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko iyi modoka yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Hari abaturage babonye iyi modoka ipakiye imizigo ahagenewe kugenda abantu bibatera amakenga bihutira kumenyesha Polisi kugirango igenzurwe hamenyekane ibyo itwaye.”

CP Kabera akomeza avuga ko Polisi ikibona aya makuru yihutiye gutegura ibikorwa byo gufata iyi modoka, ikaza gufatirwa mu karere ka kamonyi ipakiye ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu  mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yasabye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe kandi bukurikije amategeko birinda magendu kuko ibateza igihombo ikanabakururira ibihano biremereye.

Yagize ati “ Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanwe, Imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo, ingaruka mbi zabyo zigera no ku baturage muri rusange kuko imisoro inyerezwa ariyo iba ikwiye kugarukira abaturage binyuze mu bikorwa remezo bitandukanye.  Buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya atanga amakuru aho  igaragaye”.

CP Kabera asoza ashimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira ibyaha bimunga ubukungu binyuze mu gutanga amakuru atuma ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ritahura abinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagamije kunyereza imisoro.

Imodoka n’ibicuruzwa byafashwe byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu gihe ababifatanwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB)kugirango hakorwe iperereza kubyaha bakekwaho.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Itegeko rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amande y’amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga