• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Indege B-737-800 MAX ya Ethiopian Airlines nyuma y’iminota 6 ihagurutse yerekeza Nairobi yakoze impanuka

Umwanditsi
March 10, 2019

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines ndetse akanemezwa n’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Igihugu cya Ethiopia, ni ay’uko kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 indege ya Ethiopian Airlines yahagurutse muri iki gihugu yerekeza Nairobi muri Kenya yakoze impanuka nyuma y’iminota 6 gusa ihagurutse. Yarimo abagenzi 149 n’abakozi bayo 8.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi Kampuni ya Ethiopian Airlines aho rinihanganisha imiryango yari ifite abantu babo muri iyi ndege yakoze impanuka hafi y’umujyi wa Bishoftu, nkuko kandi n’itangazo ryasohotse mu biro bya Minisitiri w’intebe w’iki gihugu ribivuga, abantu 157 nibo bari muri iyi ndege.

Mu bantu 157 bari mu ndege, 149 ni abagenzi basanze naho abantu 8 bandi basigaye ni abakozi bo muri iyi ndege. Itangazo ry’iyi Kampuni y’indege rivuga ko ku i saa 8h38 AM ( z’igitondo) ku isaha yabo- Addis Ababa nibwo indege yahagurutse ariko ngo ku i saa 8h44 AM, nyuma y’iminota 6 ihagurutse nibwo itumanaho ryacitse.

Nyuma yo gucika kw’iri tumanaho hahise hatangira igikorwa cyo gushakisha no gutabara ariko magingo aya ntabwo haramenyekana ngo mu bantu 157 bari mu ndege ni bangahe bayiguyemo, abakomeretse cyangwa se abakiri bazima.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia byasohoye itangazo mu izina rya Guverinoma, rihumuriza kandi ryihanganisha imiryango yose yari ifite abantu muri iyi ndege yakoze impanuka.

Ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines butangaza ko amakuru kuri iyi mpanuka buza kugenda buyatangaza uko bishoboka, ariko kandi ngo n’abashaka kuyakurikirana bashobora kunyura ku rubuga rwa www.ethiopinairlines.com bakayabona.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga