• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Rubavu: Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu byari binyereje imisoro irenga miliyoni 4

Umwanditsi
March 10, 2019

Muri iki cyumweru dusoza nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe imyenda ya caguwa ndetse n’ikinyobwa cyo mu bwoko bwa Drosty byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Innocent Gasasira yavuze ko ibyafashwe hari ibyafatiwe mu nzu y’umuturage ibindi bifatirwa mu mudoka iri mu muhanda ibitwaye.

Yagize ati: Mu rugo kwa Nyirabasinga  Emerence twahasanze amabalo y’imyenda ya caguwa 17 apima ibiro 765 n’ikarito imwe y’ikinyobwa cya Drosty hof. Indi ni imodoka ifite ibiyiranga RAA 359 B, abapolsi bayifatiye mu muhanda ipakiye amakarito 43  y’ikinyobwa cya Drosty hof.”

CIP  Gasasira yavuze ko ubwo iyo modoka yafatwaga uwari uyitwaye yahise yiruka aracika, naho iriya myenda yo yasanzwe mu nzu irimo kubakwa ibamo umuzamu ariko nyirayo yabuze.

CIP Gasasira yakomeje ashimira abaturage barimo gufasha Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko abasaba kujya barushaho gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: Ku bufatanye n’abaturage mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ibyaha, abaturage begereye uriya mupaka wa Rubavu nibo baduhaye amakuru y’uko biriya bicuruzwa byinjira mu gihugu n’aho bimwe bibanza kubikwa.”

Ibicuruzwa byafashwe bikaba byari binyereje imisoro ifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 4,972,189.

Imyenda ya Caguwa yonyine yari inyereje umusoro ungana na Miliyoni 2,211,006 naho ikinyobwa cya Drostdy hof kikaba cyari kinyereje umusoro ungana na Miliyoni 2,760,183.

CIP Gasasira avuga ko ibicuruzwa byafashwe byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu(Revenue Protection Unit) rikorera mu karere ka Rubavu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga