• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Ikipe ya Arsenal iraye ku mwanya wa kane nyuma yo kwihererana mukeba wayo Man United ku bitego 2 ku busa

Umwanditsi
March 11, 2019

Umukino w’umupira w’amaguru wo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza wahuje ikipe ya Arsenal na mukeba wayo Manchester United kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 warangiye ikipe ya Arsenal ihigitse Man United ku bitego 2-0 bituma ifata umwanya wa kane muri iyi Shampiyona.

Uyu mukino watangiye ku i saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 wari ishiraniro kuri aya makipe asanzwe atoroherana, cyane ko mu mikino yo mu bihe bishize wasangaga ikipe ya Arsenal isa nk’iyahoraga ari insina ngufi imbere ya Man United. Kuri iyi nshuro siko byagenze kuko arsenal yashakaga gutsinda yabigezeho ku bitego 2-0.

Abakinnyi nka Granit Xhaka ndetse na Pierre- Emerick Aubameyang nibo batsinze ibitego byahesheje ikipe ya Arsenal intsinzi yanasize iyiteretse ku mwanya wa kane n’amanota 60 ivuye ku mwanya wa 5 yari imazeho iminsi.

Igitego cya mbere cya Arsenal cyabonetse ku munota wa 12 w’igice cya mbere gitsinzwe na Granit Xhaka, mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 69 kuri Penaliti.

Dore uko mu kibuga amakipe yombi yari ahagaze nk’uko tubikesha The Guardian

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga