• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Depite Kanyamashuri yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’amezi atandatu yinjiye mu nteko ishinga amategeko

Umwanditsi
March 13, 2019

Amb. Kanyamashuri Kabeya Janvier wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda uturuka mu muryango RPF Inkotanyi, kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe 2019 yeguye ku kuba intumwa ya rubanda ku mpamvu yatangaje ko ari ize bwite.

Mu buryo bwatunguye abatari bake, ambassador Kanyamashuri wari umaze gusa amezi atandatu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yeguye ku kuba intumwabya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida w’inteko ishinga amatebeko umutwe w’abadepite nk’uko Panorama dukesha aya makuru yabitangaje, Amb. Kanyamashuri yanditse avuga ko ashingiye ku ngingo y’itegeko ngenga rigena imikorere y’umutwe w’abadepite, yeguye ku mpamvu ze bwite ku mwanya w’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mu ibaruwa ye yo kwegura, Amb. Depite Kanyamashuri yashimiye Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite uburyo yamuyoboye, avuga ko yize byinshi mu gihe gito bamaranye bizamufasha mu buzima bwe.

Depite Kanyamashuri yari mu nteko ishinga amategeko yaratanzwe ku rutonde rw’abadepite b’umuryango RPF-Inkotanyi. Mu nteko, yari akuriye Komisiyo ishinzwe Politiki y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho yari yungirijwe na Depite Mukabikino Jeanne Henriette.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakandida Depite batanzwe n’umuryango RPF-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije mu matora y’intumwa za rubanda yabaye muri Nzeli 2018, mu gihe haba nta gihindutse umwanya wa Amb. Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier wahita ufatwa na Ndoriyobijya Emmanuel umukurikira ku rutonde.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga