• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Musanze: Abamotari n’abanyonzi basabwe gukumira impanuka zo mu muhanda

Umwanditsi
March 14, 2019

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2019, kuri stade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze Polisi ikorera muri ako karere yakoranye inama n’abayobozi b’abamotari ndetse n’abanyonzi bakorera mu karere ka musanze ibasaba gukumira impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha bitandukanye.

Iyi nama yitabiriwe inayoborwa n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira arikumwe na Procureur(umushinjacyaha) w’urukiko rukuru rwa Musanze Niyonzima Javan.

ACP Ntaganira yasabye abo bahagarariye abamotari n’abanyonzi kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda icyateza impanuka, bagaharanira guhesha umurimo bakora agaciro.

Yagize ati:”Impanuka zo mu muhanda inyinshi ziterwa n’abamotari ndetse n’abanyozi kubwo kutubahiriza amategeko y’umuhanda, harimo gutwara banyoye, kutubahiriza inzira bagenewe n’ibindi bitandukanye.”

Yababwiye ko bagomba gukangurira bagenzi babo bahagarariye kubahiriza inzira zagenewe abanyamaguru ndetse n’andi mategeko y’umuhanda barushaho gukora kinyamwuga kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.

Yabibukije ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo abagira inama yo kwirinda imyitwarire iyo ariyo yose yabaganisha kuri ruswa.

Yagize ati: “Irinde Ruswa kuko nuyitanga izakugiraho ingaruka wowe ubwawe, umuryango wawe ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yabasabye kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bituma bakora ibindi byaha birimo ubujura, urugomo rukabije, ihohoterwa ryo mu ngo, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha, abakangurira gutangira amakuru ku gihe kandi vuba kubo babibonanye kugira ngo bikumirwe bitarakwirakwizwa.

Yasoje abasaba kurangwa no gukora kinyamwuga bubahiriza amategeko agenga umuhanda kugira ngo bakumire impanuka, kugira ibyangombwa n’ibikoresho byose basabwa no kwirinda kwiruka mu gihe bahagaritswe n’umupolisi mu muhanda.

Procureur Niyonzima yabwiye abo bayobozi b’abamotari n’abanyonzi kwirinda ibyaha byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu. Yabasobanuriye amategeko amwe na mwe abihana abasaba kujya babanza ku menya imizigo batwaye n’abo bahetse ibyo bafite kugira ngo hato badafatwa babihetse baka abafatanyacyaha bagahanwa nayo mategeko.

Yabasabye kwibumbira mu ma koperative kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kujya bamenya amategeko abahana n’abarengera.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga