• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kacyiru: Hateraniye ihuriro ngaruka mwaka ry’abapolisikazi 400

Umwanditsi
March 16, 2019

Abapolisikazi b’u Rwanda bamaze kugaragaza ubushobozi n’ubushake mu kazi kabo bakora ka buri munsi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ibi byavugiwe mu nama y’ihuriro ryabo yateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa 15 Werurwe 2019.

Ni ku nshuro yaryo ya cumi(10) ribaye, rikaba ryibanda ku guteza imbere ihame ry’uburinganire no guharanira gukora akazi kabo kinyamwuga.

Buri mwaka abapolisikazi bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi hirya no hino mu gihugu barahura bakungurana ubunararibonye n’imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:”uburinganire nk’imwe mu nkingi zo guteza imbere Polisi y’umwuga”.

Mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, abangana na 21% y’abagize Polisi ni ab’igitsina gore, bahagarariwe mu nzego zose no kugeza ku rwego rwa Komiseri.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Diane Gashumba ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi IGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard hamwe n’abandi bayobozi ba Polisi bakaba bashimye intambwe abapolisikazi bamaze kugeraho  ndetse no kuguma guteza imbere  uburinganire muri Polisi.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Diane Gashumba ubwo yafunguraga inama yavuze ko ari ishema ku gihugu cy’u Rwanda kugira abapolisikazi bakora akazi kabo kaburi munsi neza ndetse bakanabasha kuyobora abandi mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati: “Ntekereza ko nta kindi gihugu giha uburenganzira umwari n’umutegarugore mu mirimo itandukanye nk’u Rwanda. Ibi bigaragaza ko namwe mushoboye kandi koko murashoboye kuko ibikorwa mukora haba mu gihugu cyangwa aho mujya kugarura amahoro hirya no hino ku isi birivugira. “

Minisitiri Gashumba yakomeje ababwira ko kuba igihugu kibafite ari benshi mu butumwa bw’amahoro bigaragaza ko umupolisikazi ashoboye kuko ntiwarinda abantu udafite ubushobozi.

Ati”Ubwo bushobozi igihugu kibaziho ni mubukoreshe mufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukangurira abaturage kubungabunga ubuzima bwabo mu bigisha uburyo bwo kuboneza urubyaro; kurwanya igwingira ry’abana, imirire mibi n’ibindi kugira ngo umutekano mubarindira ujyane no kuba bafite ubuzima buzira umuze kandi ubwo bushobozi tububizeyeho”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abari n’abategarugore bakora umwuga wa gipolisi no kubashishikariza kunoza inshingano zabo zaburi munsi.

Yagize ati:“Imibare y’abanjira muri Polisi y’u Rwanda ikomeza kwiyongera ari nako bazamurwa mu ntera no mumyanya ifata ibyemezo ndetse no mukazi ko kugarura no kubungabunga amahoro ku isi.”

IGP Munyuza yasoje avuga ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rufite abapolisikazi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi,  akabasaba kuguma gukora kinyamwuga no kongera ubumenyi kugira ngo bakomeze gukora neza akazi bashinzwe kandi ko ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga