• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
21/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
21/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo

Rutsiro: Abanyeshuri 708 bagiriwe inama yo kwirinda ababashora mu bishuko

Umwanditsi
March 17, 2019

Tariki 15 Werurwe 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya EP Rugarambiro ibasaba kwirinda uwariwe wese wabashora mu bishuko byo kunywa ibiyobyabwenge, ubizeza akazi keza n’ubaha impano zitandukanye.

Ibiganiro byatanzwe na Inspector of Police (IP) Jean Bosco Mugenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba mu karere ka Rutsiro ari kumwe n’umuyobozi w’ishuri Uwitonze Gaëtain.

Ibiganiro byahawe abanyeshuri bagera kuri 708 bari kumwe n’abarezi babo 21.

IP Mugenzi aganiriza abo banyeshuri yabasabye kujya birinda uwariwe wese waza abashuka nyamara agamije kubashora mu byaha bishobora gutuma bangiza ejo heza habo hazaza.

Yagize ati:” Muracyari abajyambere kuko nimwe mbaraga z’igihugu kandi igihugu nacyo kibitezeho byinshi, ni nayo mpamvu nacyo kibatangaho byinshi kugira ngo muzabashe kwiteza imbere nacyo mugiteze imbere. Kugira ngo rero ibyo muzabigereho birabasaba kwirinda ababashuka bagamije kubavutsa ayo mahirwe.”

Bimwe mubyo yababwiye kwirinda n’ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge kuko hari benshi bakoresha abana mu kubikwirakwiza bitwajwe ko ntawapfa kubacyeka, cyangwa se bakagendera mu matsinda y’ababinywa bakaba babashuka nabo bakabinywa.

IP Mugenzi yasabye aba banyeshuri kandi kwirinda abaza babizeza akazi keza haba mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Yagize ati:” Muzirinde bene abo kuko urusha nyina w’umwana imbabazi abashaka kumurya, iyo babagejeje mu ngo zabo babakoresha imirimo ivunanye hanyuma abo bajyanye hanze babagezayo bakabashora mu buraya no mu yindi mirimo itandukanye y’urukozasoni.”

Yaboneyeho kubasaba kujya birinda abantu baza bitwaje impano zitandukanye babashukisha kuko zigeraho zikababyarira ingaruka cyane cyane abana b’abakobwa kuko babashora mu ngeso z’ubusambanyi ari naho haturuka gutwara inda zitateganijwe.

Ati”Murasabwa rero kubyirinda no kubikumira aho mubibonye mukihutira guhita mutanga amakuru ku nzego z’umutekano”.

Umuyobozi w’ishuri, Uwitonze Gaëtain yashimiye Polisi inama idahwema kugeza ku banyeshuri, ayizeza ko bazakomeza kujya bayunganira mu gukomeza kwigisha abanyeshuri kwirinda kwishora mu byaha.

Yasoje abwira abanyeshuri ko icyo umuntu azaba cyo agiharanira bityo ko bagomba kwima amatwi n’amaso ibyo byose byaza bibarangaza bagakurikira amasomo yabo kuko ariyo azabafasha kugera kucyo bifuza kuba cyo.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5894 Posts

Politiki

4145 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga