• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Impanuka ya Gari ya moshi muri DRC yaguyemo 28 abandi benshi ni inkomere

Umwanditsi
March 18, 2019

Abantu 28 nibwo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka ya Gari ya moshi yabaye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2019, mu gihe abasaga 80 bakomeretse n’aho ibintu bitagira ingano bikaba byarangiritse.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya kongo muri Kasai, Gari ya moshi yavaga ahitwa Ilebo yerekeza ahitwa Kananga ( Kasai), yakoze impanuka abantu 28 bahasiga ubuzima biganjemo abana, mu gihe abandi basaga 80 bakomeretse n’ibintu bitari bike bikangirika.

Jacob pembelongo, umukuru wa Teritwari ya mweka yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu cyaro cy’ahitwa Ndenge-Mongo nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza. Aha ngo ni na bugufi bw’ahigeze kubera indi mpanuka ikomeye mu mwaka wa 2008.

Imwe mu mpamvu ivugwa ko yaba yarabaye nyirabayazana w’iyi mpanuka ngo ni ukuba inzira za Gari ya Moshi muri iki gihugu zishaje cyane kuko ngo zimaze igihe kinini ariko kandi ngo n’izi Gari ya moshi si shyashya aho ngo no kwitabwaho kwazo gukemangwa.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye ahamya ko iyi Gari ya Moshi ikora mu by’ubucuruzi yari ipakiye ibicuruzwa byinshi ndetse n’abantu batari bake.

Iyi mpanuka y’iyi gari ya Moshi ngo ni iya gatatu mu zibaye muri aka gace mu gihe cy’ibyumweru bike bishize. Umubare w’abaguye muri iyi mpanuka ushobora no kurenga abantu 28 kuko hari ibitangazamakuru binyuranye byagiye bitangaza imibare inyuranye, bamwe bavuga 24, abandi 28 hakaba n’abavuga 32.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga