• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi iraburira abatwara imodoka zitagira utugabanyamuvuduko

Umwanditsi
March 22, 2019

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, kuri uyu wa 21 Werurwe 2019, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kugenzura imodoka zitwara abantu n’ibintu zidafite utugabanyamuvuduko.

SSP Ndushabandi yavuze ko iki gikorwa cyatangiye gukorwa mu gihugu hose, aho mu mujyi wa Kigali hamaze gufatwa imodoka zigera kuri 50 zidafite utugabanyamuvuduko kandi bimaze kugaragara ko izitwara imizigo arizo zikora impanuka cyane bikekwa ko zishobora kuba zitubahiriza umuvuduko uteganwa n’itegeko wa 60km/h  kubera kwica utwo twuma cyangwa se kudukuramo.

Yagize ati:” Bimaze kugaragara ko imodoka nyishi ziri gukora impanuka ari izitwara ibintu, niyo mpamvu turi kuzikorera ubugenzuzi inyishi tugasanga zidafite utugabanyamuvuduko n’izidufite ugasanga twaragiye twicwa kugira ngo umushoferi abashe kurenza umuvuduko yagenewe.”

SSP Ndushabandi akomeza avuga ko izi modoka iyo zigiye mu igenzurwa (Control Technic) mubirebwaho n’utugabanyamuvuduko natwo turimo, igitangaje nuko usanga zimara kuvayo abashoferi bakazicomora cyangwa bakagira ubundi buryo bwo kutwica.

Yagize ati:” Tuguma kugenzura imodoka zirimo utugabanyamuvuduko kuko harimo icyuma gishyirwamo ama-unité bigatuma aho imodoka iri hose ibasha kugenzurwa nta kibazo kubera iryo koranabuhanga. “

Akomeza avuga ko Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yakoranye inama n’ibigo bitwara abagenzi n’ibintu kujya bashyiramo ama-unité ahagije azarangirira rimwe n’igihe ubugenzuzi bw’ikinyabiziga buzarangirira ariko bimaze kugaraga ko harimo abashyiramo atarangirira rimwe na Control Technic.

SSP Ndushabandi akomeza asaba abashinzwe gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka kugenzura ko ibinyabiziga badushyizemo tugikora, mbere yuko Polisi ibyikorera ndetse no kwibutsa banyiri modoka kugenzura niba ibinyabiziga byabo byubahiriza umuvuduko wagenwe.

Asoza agira inama abashoferi kwirinda gucomokora utugabanyamuvuduko kuko bihanwa n’itegeko.

Uyu muvuduko wagenwe n’iteka rya Perezida rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo rigena ishyirwaho ry’utugabanyamuvuduko mu 2015 n’itegeko ry’umuvuduko ntarengwa w’ibinyabiziga ryo mu 2002, mu ngingo yaryo ya 30, ivuga kugabanya umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izitwara imizigo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga