• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Karongi: Bamwe mu bagore bacuruza imbuto ku muhanda bavuga ko bakize igisuzuguriro mu ngo

Umwanditsi
March 24, 2019

Abagore bacururiza imbuto mu isantere izwi nko ku Rufungo ya Nyamirambo, ku muhanda ugana Kibuye, mu Murenge wa Rugabano, Akarere ka karongi, bahamya ko bishimira urugwiro bakiranwa n’abagabo babo mu rugo iyo batahutse bavuye mu kazi. Bahamya ko bakize igisuzuguriro bagereranije na mbere.

Ubwo kuri uyu wa 24 Werurwe 2019 bamwe mu bagore bacuruza imbuto ku muhanda aho batega umuhisi n’umugenzi ariko cyane abari mu modoka bava cyangwa bajya Kibuye( Karongi), babwiye intyoza.com ko kuba bafite ijambo mu rugo ndetse bahagera bakakiranwa urugwiro babikesha akazi bakora ko gucuruza imbuto ku muhanda aho badataha mu rugo amara masa.

Ansila Uwimana agira ati” Turizindura tugacuruza. Gutaha mu ngo zacu, cyera abagabo baradukubitaga ariko ubu tugera mu rugo rwacu ati mugore wanjye uvuye guhaha, mbese nta kibazo mu rugo. Hari icyo ducyura, isabune turayihaha, umunyu tugahaha, n’igitenge tukakigura ndetse na Mituweli tukayibona, ugasanga n’umwana twabyaye ari ku ishuri ntajye gupfumura amazu y’abandi.”

Imodoka zinyura muri iyi santere ya Rufungo zigakomeza nta guhagarara ni mbarwa.

Akomeza ati” Baratwubaha kuko hari icyo twinjiza mu rugo. Ubwo se wataha ukabwira umugabo ngo nshaka umunyu cyangwa isabune, niba akuguriye ibishyimbo ngo ushaka n’ingereko, ibyo yazabivamo? Baratwubaha kuko hari icyo ducyura.”

Felisita Mujawamariya, we agira ati” Ducuruza imbuto hano ku muhanda ariko ibyo dukora biradutunze, bitunze imiryango yacu kandi biduhesha ishema mu rugo kuko iyo dutashye ntabwo dutaha imbokoboko. Abatware bacu baratwishimira ndetse bakatwubaha.”

Umwe muri aba bagore utashatse kwivuga amazina ariko akavuga ko afite imyaka 50 y’amavuko ndetse ko amaze muri uyu murimo umwaka urenga, avuga ko ubusanzwe umuntu ukora bubyizi muri aka gace akorera amafaranga 500 y’u Rwanda, kuri aba bagore ngo nibura ku munsi ashobora gutahana hagati y’amafaranga 800-1500 ku munsi.

Aba bagore, bavuga kandi ko abagabo babo baca ku ruhande rumwe nabo bagaca urundi bagahuza imbaraga mu kubaka urugo ari naho ngo hari izingiro ry’icyubahiro bahabwa mu rugo.

Uko bacuruza, bahuriza ku kuvuga ko bakeneye ahantu kuri uyu muhanda hakoze neza bajya bashyira ibicuruzwa byabo abagenzi bakabihasanga bitabaye ngombwa ko bo babyirukankana mu muhanda babasanga.

Muri iyi Santere unahasanga ingeri z’abantu batandukanye bacuruza imbuto n’ibindi.

Bavuga kandi ko ngo nubwo hari Koperative siko abacururiza aha bose bayirimo nubwo ngo nayo icumbagira. Basaba ubuyobozi butandukanye kwita ku kibazo cyabo bakababonera ahantu muri iyi Santere y’ubucuruzi ya Rufungo bakorera bari hamwe nta kajagari bateje mu muhanda, bavuga kandi ko ngo banabangamiwe na zimwe mu nsoresore zanze gukora aho ngo zibahohotera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga