• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Inzego zibishinzwe ni zihaguruke ihame ry’uburinganire ryubahirizwe mu itangazamakuru-Depite Nyiragwaneza

Umwanditsi
March 26, 2019

Depite Nyiragwaneza Anatharie avuga ko inzego zibishinzwe zikwiye guhaguruka zigakurikirana iyubahirizwa ry’uburinganire mu itangazamakuru aho imibare y’abagore muri uyu mwuga ukiri ku kigero cyo hasi ugereranije n’ikigero gisabwa. 

Yabivugiye mu biganiro bigamije kongerera imbaraga uruhare rw’abagore mu itangazamakuru, byateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abagore bakora itangazamakuru (ARFEM)  hamwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 25 Werurwe 2019.

Depite Nyiragwaneza yagize ati “kongera umubare w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda si impuhwe ba nyiri ibitangazamakuru bagirira abagore, ahubwo ni ukubahiriza ihame ry’uburinganire no gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Guverinoma yo kugira byibura 30% by’abagore mu nzego z’ubuyobozi”.

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe guhagurukira ba nyiri ibitangazamakuru basigaye inyuma mu kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru-MHC, Peace Maker Mbungiramihigo, yagaragaje ko abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda bandana na 24% mu gihe abagabo ari 76%.

Icyo cyuho kikaba kigaragara cyane mu nzego z’ubuyobozi bw’ibitangazamakuru, aho abagore bakiri bakeya cyane.

Nkuko muri rusange abagore aribo benshi mu batuye u Rwanda ndetse izindi nzego zikaba zigeze kure mu kubaha imyanya mu buyobozi, abagore basanga bakwiye guhambwa n’umwanya ugaragara mu itangazamakuru ryemerwa nk’ubutegetsi bwa kane.

Umutesi Doreen,  Umuyobozi wungirije wa ARFEM avuga ko ibyo biganiro bigamije gufata ingamba zo kudaheza abagore mu nzego z’ubuyobozi bw’ibitangazamakuru.

Inzego zitandukanye zahuriye muri iyi nama ziyemeje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu abagore bakiri bakeya mu itangazamakuru ry’u Rwanda.

Ernest kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga