• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kigali: Abamotari 70 bahagarariye abandi bibukijwe gukora kinyamwuga bakumira ibyaha

Umwanditsi
March 29, 2019

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2019, Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ifatanyije n’ubuyobozi bw’abamotari mu Karere ka Nyarugenge batanze amahugurwa agamije gukangurira abamotari kurushaho kunoza umwuga wabo bagira uruhare mu gukumira ibyaha.

Aya mahugurwa yahawe abamotari bagera kuri 70 bibumbiye mu makoperative 12 akorera mu karere ka Nyarugenge yatanzwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ari kumwe na Ngendahimana Reverien umuyobozi w’abamotari mu karere ka Nyarugenge.

CIP Umutesi yasabye aba bamotari kwirinda kuba abafatanyabikorwa mu byaha birimo ibiyobyabwenge, urugomo ndetse n’ubujura kuko bisiga umwuga wabo icyasha bikanahungabanya umutekano.

Yagize ati “ Hari bamwe muri bagenzi banyu usanga bakorana n’abacuruza ibiyobyabwenge abandi bakagaragaraho ingeso y’ubujura aho umumotari yiba umugenzi atwaye, ibi byose bituma abaturage babakuraho icyizere, mu kwiye kubirwanya.”

CIP Umutesi yibukije aba bamotari  ko umuhanda bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ugira amategeko awugenga.

Yagize ati “Muzirikane ko umuhanda ari inzira nyabagendwa ikoreshwa n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru, mugomba guhora mwirinda ko mwaba banyirabayazana b’impanuka, muzabigeraho ari uko mwubahirije amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.”

CIP Umutesi asoza asaba aba bamotari kugira uruhare mu gukumira impanuka birinda ibitera izi mpanuka birimo umuvuduko ukabije, uburangare, gutwara basinze cyangwa bavugira kuri terefoni.

Ngendahimana Reverien umuyobozi w’abamotari mu karere ka Nyarugenge yashimiye ibiganiro byiza bahawe na Polisi, avuga ko byabibukije inshingano zabo n’amwe mu makosa akorwa n’ abamotari ugasanga ahesha isura mbi uyu mwuga.

Yagize ati “Dukora aka kazi kuko dufite umutekano usesuye, natwe rero dukwiye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi, dukosora amakosa amwe n’amwe twajyaga dukora agateza  impanuka ndetse tunatanga amakuru ku byaha bihungabanya umutekano.”

Ngendahimana akomeza avuga ko  bashyizeho itsinda rishinzwe gufata abamotari bakora amakosa atandukanye arimo abakora batagira koperative babarizwamo, ndetse n’abakora badafite ibyangombwa byuzuye.

Nyuma y’ibi biganiro aba bamotari bahagarariye abandi biyemeje kugarurira isura nziza umwuga wabo bigisha abamotari bose kurangwa n’ubunyamwuga bagira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda ndetse banatanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga